Sam Bankman Washinze Ikigo Cya FTX yaje
kugaragazwa Kurutonde Rwa Forbes Magazine ikinyamakuru Gisanzwe Cyandika inkuru
Z' ubukungu Nkumukire wa 41 Muri Leta zunze ubumwe Z'Amerika Hose, Gusa isoko
Ryiwe Ryaje Gutangira Guhura Nibibazo Mumwaka wa 2022 Ubwo yafatirwaga Bahamas
akajyanwa muri Leta zunze ubumwe Z'Amerika Aho Yaregwaga Ibyaha birindwi Harimo
ubwambuzi, Guhererekanya amafaranga muburyo butemewe namategeko, Guteza
umutekano Mucye Nibindi.
Mukwa 11, Tariki 2, 2023 nibwo Yahamijwe
n'urukiko Ibyaha Byose Yaregwaga Uyumunsi Tariki 28 Werurwe 2024 urukiko
Rwategetse ko Agomba Gufungwa imyaka 25
Muri Gereza Nkigihano Cy' Ibyaha Byose Ashinjwa Ndetse agatanga nihazabu ya
Miliyoni $11M Z' amadolari Y' Amerika.
Ese Samuel Benjamin Bankman-Fried
nimuntuki?
Bankman-Fried yavutse Werurwe Tariki 5,
1992 Stanford Muri California , akaba Ari Umuhungu wa Barbara Fried ndetse na
Joseph Bank man Bose bakaba abarimu kaminuza
yigisha amategeko Muri Stanford, Ababyeyi Ba Sam Bank man nabo Bategetswe n'
Ubuyobozi bwa FTX Kuzana amafaranga Sam Bank man-Fried Yabasigiye Kugirango
Habashe Kwishyurwa umwenda FTX ibereyemo Abahoze Ari Abakiriya Bayo Bakaba
barabariraga ayo Mafaranga agaciro ka Miliyoni $32M Z' amadolari yamanyamerika.
Ababyeyi Basubije ubuyobozi ko ayo Mafaranga bavuga Rwose sam Yayabahaye Nk'
impano.
Akazi Ka Sam Bank man Kari Akahe?
Kuva 2018 , Sam Bank man-Fried yakoraga
Ubucuruzi bwo Kugurisha Cryptocurrency ya Bitcoin Ayiranguye mubuyapani
Akayigurisha muri Amerika Kuburyo Byaje kumubera Byiza Kuburyo Yungukaga
$25,000 by ' amadolari Buri munsi.
Mumwaka wa 2019 Nibwo Sam Bank man,Fried
Yashinze Isoko rinini Ricururizwaho Imitungo Yo mwikoranabuhanga aryita FTX
ritangira Gukorera muri Hong Kong, Mumwaka Wa 2021 Sam Nikipe Ye bimuriye
Imirimo Yabo Muri Bahamas Muruwo mwaka Kandi Sam Bank man nibwo Yaciye Agahigo
Ko kuba Umusore Utunze agatubutse Kumyaka mitoya.
Bankman-Fried, yeguye Kumwanya wo kuyobora
ikigo kiwe cya FTX Mukwezi kwa 11, 2022 Asimburwa na John J Ray III.
Kwitariki yakurikiyeho nyuma Yo kwegura kwa
Sam Bank man-Fried Isoko rya FTX ryatangaje Kumugaragaro ko Ryaguye mugihombo
Gikomeye Polisi yo iza Gufata Sam Bank man-Fried imubaza kubijyanye nicyo
Gihombo.
Ubundi Buzima bwa Sam Bank man Fried.
Sam Bank Man Fried Numusore Wari
Wariyeguriye Ibikorwa Byubugiraneza, ndetse Mumwaka Wa 2021 Yigeze Kumvikana
Atangariza Abantu Ko Amafaranga yose akorera Mubucuruzi bwa Cryptocurrencies no
mukigo cyiwe Cya FTX ntakindi ayapangira usibye Ibikorwa By' ubugiraneza Kandi
Akaba numuntu rwose warubayeho Ubuzima Budahambaye cyane Kuko icyo Gihe Aganira
numunyamakuru yamweretse imodoka idahenze Yagendagamo Yo Mubwoko Bwa Toyota
Corolla Atari ukubura amafaranga ahubwo amafaranga yiwe atayageneye kwinezeza
cyane ahubwo intego ye Ari Ugufasha Abadafite ubushobozi.
Ese Wowe mubyukuri Ubona koko Sam Bank
man yarakwiye Gukatirwa Imyaka 25?
Tubwire uko Ubyumva Mugice Cyahariwe
Ubutumwa bw'umusomyi Comment Section.
# Intogore Fintech
# Sam Bank man-Fried
Edited and Published by DUKUNDANE
Chretien.
0 Comments