Kuki Crypto Itakiri aho gukorera Amafaranga Yihuse“easy money”!Dore Ibyo Ukwiriye Gukora Uyu Munsi

Mu ntangiriro za cryptocurrencies, abantu benshi babashije kubona amafaranga menshi mu gihe gito cyane. Kugura coin nka Bitcoin, Dogecoin cyangwa Shiba Inu hakiri kare byashoboraga guhindura ubuzima bw’umuntu mu buryo bwihuse. Ibi byatumye abantu benshi bagira imyumvire ivuga ngo: “Crypto ni inzira yoroshye yo kuba umukire vuba.” Ariko uyu munsi, ibintu byarahindutse cyane.


Crypto yabaye ikintu kinini! kandi kumenya iyi mpinduka ni ingenzi cyane cyane ku Bantu bashya muri crypto(digital assets).

Dore impamvu crypto yahindutse

1. Crypto Ntabwo Ikiri Ikintu Gishya

Mbere:

Abantu bake ni bo bari bayizi kandi Amakuru yari make

Ubu:

Abantu benshi barayizi, ubu Kwiga no kubona amakuru kuri crypto biroroshye

No mu Rwanda, urubyiruko rwinshi rumaze kumenya Bitcoin.
Ibyo bivuze ko Nta mahirwe yihishe akiri muri cypro nkuko byari bimeze mbere.

2. Isoko Ryabaye Rinini Kandi Ririmo Ihangana Rikomeye

Mbere Hariho imishinga mike kandi abantu ntabwo bitaga gashya izanye! Icyingenzi nuko ari coin cyangwa token ya crypto yabaga yavutse, bivuze ko Byari byoroshye kubona amahirwe

Naho Ubu:

  • Hariho coins nyinshi cyane

  • Harimo scams nyinshi nimishinga idafite agaciro

3. Abashoramari Bakomeye Binjiye Mu Isoko

Mbere Crypto yari iyabantu ku giti cyabo, yaba abazikoragaga nabaziguraga wasangaga ari abantu kugiti cyabo.Ariko Ubu,Amabanki,Ibigo byishoramari,Amasosiyete,ileta zibihugu,byamaze kuyinjiramo.

Icyo byahinduye:

  • Isoko riragenzurwa cyane

  • Ibiciro bigenda bitewe ningamba, si hype gusa

  • Kuba abantu bakunze crypto cyangwa bayanze ntacyo bihindura kugiciro cyayo

4. Amategeko agenga crypto Ari Kwiyongera

Ibihugu byinshi biri gushyiraho amategeko agenga crypto:

  • Imisoro

  • Amabwiriza

  • Kugenzura ibikorwa

Crypto iri kugenda iba igice cya system yimari isanzwe.

Icyo bivuze ko:

  • Nta kajagari nka mbere

  • Inyungu nini zihutirwa ziragabanuka

5. Crypto Yatangiye Kwitwara NkIsoko RyImari nimigabane Risanzwe

Mbere Ibiciro byazamukaga cyane mu buryo budasobanutse bigendeye ahanini kumarangamutima yabantu gusa.

Naho Ubu:

  • Crypto ikurikira uko ubukungu bwisi buhagaze

  • Ibiciro bigendera ku nyungu zamabanki, inflation namakuru

Imeze nkisoko ryimari nimigabane (stocks).

6. Decentralization Yaragabanutse Mu Bikorwa

Nubwo crypto yaremwe igamije kutagenzurwa numuntu umwe,ikigo cyangwa leta gusa uyu munsi:

  • Exchanges nini ni zo zigenga trading

  • Abafite amafaranga menshi (whales) bagira influence

  • Imishinga myinshi ikora nkamasosiyete

  • Hashyirwaho amabwiriza agenga ibikorwa bya crypto na za leta

Icyo bivuze ko :
Crypto iri kwegera uburyo bwimari busanzwe.

Gusa nubwo bimeze gutyo Crypto ntiyapfuye Ariko yarahindutse:

 Mbere: Yarimo Amahirwe  yihuse, amahirwe ashingiye ku mahirwe(luck),kuba abantu bayikunze cyangwa bayanze  (pump and dump)
ariko Ubu: Amahirwe ashingiye ku bumenyi na gahunda yigihe kirekire ufite,ubu bishingiye kukwiga imikorere yisoko

 Hanyuma Niki Wakora Uyu Munsi? 

1. Tekereza Igihe Kirekire(long term strategy)

Reka kubaza ngo:Ni iyihe coin izazamuka uyu munsi?

Tangira kubaza ngo:Ni iyihe project izaba ikiriho mu myaka 5 cyangwa 10?

Urugero: Bitcoin ni iyigihe kirekire.

2. Hitamo IbyAgaciro Crypto ifite icyo irigukemura (Utility), wigendera kukuba bayivuga (Hype)

Mbere hype yarakoraga.

Ariko Ubu:Projects zifite agaciro ni zo ziramba

Ibaze ngo :

  • Iyi project ifasha iki?

  • Ishobora gukoreshwa mu buzima bwacu bwa buri munsi muri Africa?


    3. Tekereza NkUmushoramari, witekereza NkUmukinyi wUrusimbi

Crypto si ugukina imikino ya amahirwe.

Bifate nkishoramari:

  • Nkuko washora mu bucuruzi

  • Wirinde gushora mu kintu utumva

4. Genzura Ibijyanye risk management

Wirinde:

  • Gushyira amafaranga yawe yose muri crypto

  • Gukurikira ibyo ubona kuri social media gusa

5. Ujye ukomeza wihugure  Buri Gihe

Abatsinda uyu munsi si abafite amahirwe,Ni abafite ubumenyi.

 Iga:

  • Uko amasoko(markets) akora

  • Uko blockchain ikora

  • Uko usesengura project

6. Wirebera crypto gusa mukuzicuruza,Reba andi mahirwe Arenze Trading

Crypto si ukugura no kugurisha gusa,ako ni agace gato.

Hari:

  • Kwigisha ikoranabuhanga rya blockchain 

  • Gukora fintech solutions

  • Digital payments

  • Tokenization yimitungo

Aha ni ho Africa ifite amahirwe menshi cyane, ninaho tugomba gukomeza gushyira imbaraga, kugira ngo dukomeze tubyaze umusaruro imitungo nkoranabuhanga(digital assets) muburyo bwiza, tudasigaye inyuma mwiterambere ndetse nikoranabuhanga.

Crypto yarakuze.

Ntabwo ikirinzira yoroshye yo kuba umukire

Ahubwo ni System isaba ubumenyi, kwihangana ningamba zifatika.


ICYITONDERWA CYINGENZI!

Iyi article igamije kwigisha no gutanga amakuru gusa.
Ntabwo ari financial advice cyangwa investment advice.

Buri muntu agomba gukora ubushakashatsi bwe mbere yo gushora imari, ndetse no kugisha inama abahanga mu byimari.

Gushora imari mu mitungo mvunjwafaranga no mu masoko yimari bifite ibyago (risk), harimo no gutakaza amafaranga.

© INTOGORE FINTECH · www.intogore.com · Guteza imbere Afurika binyuze mu burezi ku byimari nikoranabuhanga.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment