Iki cyumweru kigiye gutangira twateganyaga ko hazabamo guhindagurika kwibiciro bitewe nibyemezo bya Gary Gensler umuyobozi wa Us SEC kubusabe bwibigo bitandukanye kuri bitcoin ETFs,
abantu benshi twaritwiteze ko Us SEC ishobora gufata ibyemezo biragira ingaruka nziza kuri crypto muri rusange bitewe nuko harihitezwe ko yemeza zimwe muri applications zibigo nka blackrock,fidelity hanyuma iki cyemezo kikazamura igiciro cya bitcoin ariko icyemezo yafashe cyo kwimura applications za bitcoin ETFs cyatumye bitcoin ihita imanuka 5%.
Bitcoin ETFs zari intwaro ikomeye abashoramari muri crypto baribategereje,rero kuba zigijwe inyuma iminsi 45 bishobora gutuma bitcoin nizindi crypto muriyo minsi 45 zibura imbaraga zo kuzamuka mugaciro ahubwo zikamanuka byumwihariko bitcoin ikaba yagera muri $21000.kugeza igihe habonekeye indi mpamvu ituma crypto zizamuka
ibi rero nanone bigaragaza ko uko ibigo binini birikwinjira mwishoramari rya crypto arinako bigira ubushobozi bwo kwerekeza igiciro cya bitcoin na crypto muri rusange aho bashaka(market manipulation) cyangwa umuntu umwe akagenda agira ubushobozi bwo guhindagura ibiciro bya crypto uko abishaka (price manipulation)uko abyifuza, byumwihariko zino Bitcoin ETFs zahaye ubushobozi gary gensler bwo kuba yajyana ibiciro bya crypto aho ashaka bitewe nicyemezo yafashe yaba kwanga cyangwa kwemeza ubusabe butandukanye,guha cyangwa kwima uburenganzira imishinga itandukanye ijyanye na crypto,

ibi rero bigenda bigira ingaruka kubacuruzi bato(retail traders)kuko birushaho kuba impamvu yo kutabona inyungu! ikindi nanone iyi ishobora kuba intwaro kuri US SEC yo kudindiza imikorera ya bitcoin
0 Comments