Urubuga rwa X rwa Elonmusk rwahoze rwitwa twitter rwamaze kubona uruhushya(license) rwo gushyira uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe crypto muri app yarwo

X yamaze kubona uruhushya ruyemerera gutangira uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe crypto muri app yayo nkuko byatangajwe nurubuga rwa Finbold

Guhera igihe Elonmusk yaguriye twitter ubu yahindutse X yakomeje kugaragaza ko ashaka guhindura X urubuga rubumbiyemo service zose umuntu akenera byumwihariko kuri internet,hanyuma bimwe mubintu yavuze ruzibandaho cyane harimo guhuza abantu,imyidagaduro,ubwisanzure mugutanga ibitekerezo ndetse no kuba yaruhindura ikigo cyimari gishingiye kuguhererekanya amafaranga kuri internet (payment system)hakoreshejwe cryptocurrencies cyangwa amafaranga asanzwe.

Ndetse hakunze kumvikana ko mugihe intego ze yaba azikomeje nkuko akunda kumvikana avuga cyane kuri crypto ya dogecoin ashobora kuba ariyo yaheraho hamwe na bitcoin mukuba yazikoresha mukwishyurana kurubuga rwa X.

Gusa kugira ngo x itangize uburyo bwo kwishurana (payment system)hakoreshejwe crypto cyangwa amafaranga asanzwe muri app yayo bisaba kubisabira uburenganzira (license) byumwihariko muri Leta zunzubumwe za America,

Uyumunsi rero nibwo urubuga rwa finbord.com rwavuze ko ubusabe bwa elonmusk bumwemerera gushira payment system muri X bwemejwe ubu akaba afite license ibimwemerera,bimwe mubyo iyo license yemerera X harimo gufasha abayikoresha kubika,kwohererezanya,no gucuruza digital assets kuri uru rubuga.


Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment