1.ese niyihe ntego mfite?;mbere yo kwinjira muri crypto na digital assets banza usobanukirwe neza intego ufite,niba ushaka inyungu nâishoramari byigihe kirekire(Long term investment&gains)cyangwa se niba ushaka inyungu nishoramari byihuse(short term investment&gains)bizagufasha guha umurongo imitungo yawe kuburyo udashobora gushyiramo amafaranga uzakenera byihuse nkubukode cyangwa schoolfees zabana nibindi nkenerwa
2.ese ingano yamafaranga nshobora kwihanganira guhomba nangahe?;kumenya ingano yamafaranga wakwihanganira guhomba bizaguha ishusho yamafaranga utagomba kurenza ushora muri crypto,kuko crypto ihindagurika cyane mugaciro kuburyo bishobora kugira ingaruka kwishoramari ryawe
3.ese nsobanukiwe iri koranabuhanga?(blockchain,cryptocurrencies);kuba usobanukiwe imikorera ya blockchain na cryptocurrencies bizagufasha mugufata icyemezo icyaricyo cyose kijyanye nishoramari ryawe,yaba icyemezo kijyanye no kugura umutungo,gufata inyungu,no kugabanya ibihombo.
4.ese ishoramari ryanjye ryose rishingiye kuri cryptocurrencies cyangwa mfite nibindi bikorwa bitandukanye byishoramari?;mugihe urikwinjira muri crypto ugomba kumenya neza ko imitungo yawe yose utayishizemo,ugomba gushyiramo agace gato kishoramari ryawe kugira ngo bigabanye ingaruka zaturuka kubihombo.
5 ese nshobora kugenzura amarangamutima yanjye?;kubera uburyo ibiciro bya cryptocurrencies bihindagurika bikabije ni ingenzi ko ugamba kuba ushabora kutagirwaho ingaruka nimanuka rikabije cyangwa izamuka rikabije rybiciro,ugomba gukomeza gutuza ntuteshuke kuri gahunda yawe yishoramari wihaye.
Ibi bibazo nubyibaza ukabiha nibisubizo byabyo bizagufasha guha umurongo icyerekezo wifuza kujyamo mwikoranabuhanga ndetse no gufata icyemezo kizima
NB;mwibuke ntabwo ndi umujyanama mubyubukungu!ngamije kwigisha no gutanga amakuru gusa.
0 Comments