Uri umukunzi wa blockchain na crypto!dore ibintu 5 byingenzi ugomba kumenya mbere yo kwishora muri cryptocurrencies

Ibi bintu 5 tugiye kukubwira nubikurikiza bizagufasha murugendo rwawe rwa digital asset kuko ni inkingi zikomeye buri wese uba muri cryptocurrencies agenderaho kugira ngo ishoramari rye rigere kurwego rushimishije

1.Research,research,research;crypto ni ikintu kugeza ubu kigoye kugisobanukirwa imikorere ya yo,nibyiza kubanza wafata igihe ukabanza ukumva neza imikorere ya crypto yaba ubwoko bwazo ndetse na risk irimo,niba ushaka gukoresha cryptocurrencies ubumenyi niwo mutungo ukomeye cyane ugomba kubanza watunga


2.Guhindagurika bikabije kwibiciro byiyi mitungo ugomba kwitegura ko uzabifata nkibintu bisanzwe;mubyukuri iyi mitungo iracyari mishya kuburyo igiciro cyayo kigirwaho ingaruka mbi cyangwa nziza byoroshye nibintu bitandukanye kandi bidafatika,ningombwa rero kwitegura guhangana na up and down zibamo bityo witegure gushora ayo wakwihanganira guhomba


3.umutekano kumitungo yawe ni ingenzi;niba wiyemeje kwinjira muri crypto ugomba kumenya ko ugiye guhangana nabahanga mwikoranabuhanga kandi biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi buke ufite kuri blockchain bakakwiba,maze bigufashe gushyiraho ingamba zigufasha kurinda imitungo yawe bitewe na wallet urigukoresha 


4.tandukaniriza capital yawe mumitungo itandukanye:niba wiyemeje kujya muri crypto sibyiza gushyira amagi mugatebo kamwe,gerageza ugure crypto zitandukanye kugira ngo imwe igize ikibazo risk ibe atari nini


5.komeza ukurikirane amakuru agezweho muri crypto:niba wiyemeje kwinjira muri crypto nibyiza guhora ukurikirana ikigezwe kuko cryptocurrencies ni uruganda rukiri rushya havuka ibintu bishya burimunsi ndetse hari nibisenyuka burimunsi.rero ibi bizagusha kugenzura neza imitungo yawe bigufashe nu gufata icyemezo kizima.



DISCLAIMER;Aya makuru ntabwo wayagenderaho ukora ishoramari ahubwo agamije gufasha abantu gusobanukirwa kuko byagaragaye ko abantu bibwa kubera amakuru make.niba ushaka inama mubyishoramari wakwegera umujyana ubifitiye uburenganzira


#intogorefintech



Prepared by jambo jean luc

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment