Uyu mwanditsi w' Icyamamare Yongeye
Kugaragaza ubushake bwe Mukugura Bitcoin nyinshi akazibika Bitarenze Rwose iki
cyumweru, Nimugihe Abashoramari mu Ifaranga rya Bitcoin nategereje Igikorwa
Gikomeye Cya Bitcoin Halving, Bitcoin Halving nigikorwa Kiba Nyuma Y' Imyaka
ine aho Igihembo cy' abacukuzi Ba Bitcoin(Bitcoin Miners) Kigaburwamo Kabiri.
Uyu mugabo Robert Kiyosaki ukunda
kugaragaza Akenshi Ko ashyigikiye Bitcoin Yagiriye Abashoramari muri
Cryptocurrencies Kongera Bitcoin Kuyindi Mitungo baguze.
Robert Kiyosaki Yongeye Gusubira
Kugiciro Yitezeho Kuzamuka kwa Bitcoin
Umwanditsi w' igitabo Rich Dad Poor Dad,
Robert Kiyosaki Yatangaje igiciro kivuguruye abona Bitcoin izageraho abinyujije
kurubuga Rwiwe Rwa X iyahoze Yitwa Twitter Kuri Uyu wambere akaba aribwo
yabitangaje, Yongeye Kandi Gutera imbaraga Abashoramari muri Cryptocurrencies
Kugura Ifaranga rya Bitcoin anatangaza ko we ubwe afite umupango wo Kugura
izindi Bitcoin kugiti cye mbere Yuko igikorwa cya Bitcoin Halving Kiba.
Rich Dad Poor Dad nigitabo cyanditswe na
Robert Kiyosaki muw' 1997 afashijwe na Sharon Lechter, Cyabaye igitabo
cyacurujwe cyane Kukinyamakuru cya
NewYork times Hafi imyaka itandatu nkigitabo cyabaye cyiza muri iyo myaka ,
Cyacuruje Kandi ama Kopi arenga Miliyoni 32( 32 Million Copies) Kandi
Gihindurwa Mundimi zirenga 51 mubihugu 109 Bitandukanye.
Kiyosaki Yanditse Kurubuga Rwe Rwa X agira
ati
" Ngiye Kugura izindi Bitcoin 10
Mbere Yuko ukwezi Kwa Kane Kugera . Kuberiki?, Niba utabasha kubona ubushobozi
Bugura Bitcoin Yose wabasha kugura Wenda 1/10 cyayo , niba wabishobora wabikora
ubinyujije Muri ETFs Satoshi nshyashya , Nge Ndabona Bitcoin igiye Kugera
kugiciro Cy' ibihumbi $100k by' amadolari Mukwezi kwa cyenda 2024."
Uyu mwanditsi Yakomeje abwira Abashoramari
ko niba Batemeranywa Numutima nama wabo Kubyo Kugura Bitcoin cyangwa Bitcoin
Spot ETFs byibura bahitamo Kugura Silver( Umuringa) Kuko nayo Ari Umutungo
Kandi mwiza. Yagize ati " Niba Utari mwisoko rya Bitcoin Nakugira Inama yo
Kwigurira Uduce Duto tw' Umuringa ( Silver) , Yabishimangiye avugako inshuti ye
Yitwa Andy Schectam Yambwiye ko Mugihe Gito kigiye Kuza Imari Y' Umuringa (
Silver ) igiye Kubura Kwisoko Igihe Cyo kuyigura Kikaba vyakabaye Kino rwose.
Schetman Ni umuyobozi Ari ko akaba numunyamigabane Myinshi Mukigo Miles
Franklin.
Nimugihe Kiyosaki avugako Spot Bitcoin ETFs
Ari inzira yo Gutumbagiza igiciro cya Bitcoin ndetse ko Abashoramari muri izo
Bitcoin Spot ETFs Badatunze Bitcoin zuzuye.
Robert Kiyosaki Yakomeje Asobanurako
ahazaza H' Ifaranga Hakubiye Rwose muri Bitcoin Kuberako ryakabaye Ifaranga rya
Amerika ariko Nicyo Gihugu Gifite ideni Rinini kwisi Yose , Ubuyapani Buri Hasi
Kuva muw 1990 , Ubukungu bw' Ubudage nabwo Bukaba Burimo Kumanuka ndetse nibigo
By' Imari Byinshi rwose Bikaba biri Mubyago, Byose Bigasobanurako ahazaza H'
Ifaranga Ari Bitcoin Yonyine.
Robert Kiyosaki Kandi Yashimye Kandi yemeza
uko abona Umuyobozi w' Ikigo Microstrategy, Michael Saylor wigeze kuvuga ati
" Abantu Bakoresha Amafaranga asanzwe bakayita agaciro Tubafitiye akazina
twabahitiyemo Hano , Ni abakene " Kuvuga ko amafaranga asanzwe y' Inoti ni
ibiceri Atari ayanyayo ni Ingingo Robert Kiyosaki akunda Gutindaho Cyane.
Robert Kiyosaki yagize ati "
Michael Saylor, Andy Schetman ndetse Nange Ntago twifuza Kuba abakene. Abo
Bishobokera Mutangire mugure Izahabu, Umuringa na Bitcoin mubaye mutaratangira
Kubyibikaho."
Muri iyo mitungo Itatu , Umuringa niwo
ushobora Guhendukira abantu benshi Kuko ukurikije Uko Umuringa ubarwa Guhera kumadolari
$35 watangira Kugura Uko ushoboye Nimugihe nka Bitcoin imwe Kurubu Ihagaze
Kubihumbi $71,000 By' amadolari Y' Amerika, zahabu ikaba igeze ku $25,00
ugereranije Nuko zibarwa. Kiyosaki Yakomeje aganiriza abantu ababwira ati Mwiba
abakene Bakomeza Kubika amafaranga Atari ayanyayo , Yabishimangiye avugako ayo
Mafaranga Buri wese kwisi rwose ashobora ashobora kwigondera agace kamwe ka
Silver cyangwa Satoshi imwe ya Bitcoin, Musobanuke , Mushyire mubikorwa Kandi
mwite Kubukungu.
Robert Kiyosaki Yumvikanye inshuro Nyinshi
Ashyigikira Ifaranga rya Bitcoin. Icyumweru Gishize Yumvikanye Agira Inama
Abashoramari Kugura Bitcoin zose Rwose bashobora Kugurira Ubushobozi bakazibika
Kumakofi yabo , No gutangira Gufata Bitcoin, Umuringa na Zahabu Nkimutungo
Yanyayo .
Ukwezi kwashize Bwo yari Yavuze ko Bitcoin
yagombaga Kugera Kubihumbi $100K byamadolari muri Uku kwa 6, Ndetse umwaka
Ukajya Gusoza Yageze Kubihumbi $300K byamadolari ya Amerika , ariko Yisubiyeho
avugako Izagera Kubihumbi $100K mu kwezi kwa cyenda.
Ese Wowe Niki wavuga kugitekerezo cya
Robert Kiyosaki? Nawe ubona koko iri Faranga ariho riri kwerekeza? Duhe
igitekerezo cyawe mumwanya Wahariwe Ubutumwa bw'umusomyi ( Comment Section)
Disclaimer: Imitungo Y' Ikoranabuhanga
ni Imitungo ihindagurika Mugaciro, icyo Dukora Nukwerekana ishusho yiyi mitungo
No Gusangiza abantu amakuru ajyanye nayo , Intego yacu Si ugushishikariza
abantu Gushora Imari Yabo muri Iyi mitungo. Wifuza Gushora Imari Wakwegera
Abajyanama Mubyubukungu Babihuguriwe Bakagufasha.
#INTOGORE FINTECH
# CRYPTO BULL RUN
# BITCOIN HALVING 2024.
Edited and Published by DUKUNDANE
Chretien
0 Comments