UBUSOBANURO KUMAFARANGA Y'IKORANABUHANGA (Ibyibanze kuri cryptocurrencies Kubatangizi)

Muriyisi ikataje mwiterambere Rishingiye ku Ikoranabuhanga, Amafaranga y'Ikoranabuhanga Yazanye impinduramatwara Yatumye abakunzi b' Ikoranabuhanga ndetse nabashoramari Bayahanga amaso. Niba warigeze wifuza kumenya icyo Aya Mafaranga y'Ikoranabuhanga aricyo n'uburyo akoramo, Uri mumwanya mwiza Kuko ugiye Gusobanukirwa. Muri irisomo riyobora abantu bashya , Turavuga akantu kukandi Kubijyanye n'amafaranga y'Ikoranabuhanga muburyo bworoshye uzabasha Kumva.

Ese amafaranga y'Ikoranabuhanga Niki?

Iki nikibazo Cy' intangiriro umuntu wese ashobora Kwibaza, Amafaranga y'Ikoranabuhanga nubwoko bw'amafaranga abarizwa kuri murandasi ariko Mubyukuri atagira umuntu uyagenza, akaba akoresha uburyo bwayo bugizwe nurusobe rwama Kode ayahereza umutekano Bitandukanye namafaranga asanzwe yama Banki( inoti nibiceri), Aya Mafaranga yo ashingiye Byuzuye kuri Murandasi. Ntago abasha kugenzurwa nuwariwe wese Kandi akorera Kwikoranabuhanga ryitwa BlockChain ( soma Buroke Ceyini)

 

BLOCKCHAIN


Iri koranabuhanga niryo rifatwa nkurutirigongo rw' ayamafaranga Twakomeje kuvuga ya cryptocurrencies.

Ibaze nawe igitabo cy' Ikoranabuhanga Gishobora kwandika abantu Bose bahererekanije amafaranga Kandi muburyo bwizewe Kandi budahindagurika , iyo niyo Blockchain . Ni uruhererekane rwuduce twinshi tuyigize tugenda tubika amakuru , Buri gace kabika ayako, Buriwese uri muri Blockchain aba afite Kopi yicyo Gitabo Ituma ihererekanya ry'Imitungo ye rigenda neza Hakirindwa Uburiganya.

Hano rero Haruburyo Bikora: umuntu wese uhererekanije Aya Mafaranga y'Ikoranabuhanga ashirwa hamwe Nandi mahererekanya yabayeho muri bya byumba Bitandukanye bya BlockChain twabonye Haruguru, noneho ibyo byumba nibyo byiteranya bikaba BlockChain Munzira tuzarebaho yitwa "Gucukura"(mining) . Iyo icyo twise icyumba kiyongeyeho Biba Birangiye ntago byashoboka ko cyakongera kuvaho Nimuburyo bwo kugirango habeho ubunyangamugayo muguhererekanya amafaranga.

 

GUHEREREKANYA AMAFARANGA MUBURYO BUTAGENZURWA UMUNTU KUWUNDI

Kimwe mubintu biranga amafaranga y'Ikoranabuhanga Nuko atagenzurwa nuwariwe wese, amafaranga asanzwe aba agenzurwa nama Banki makuru y'ibihugu ndetse naza Leta Mugihe Aya Mafaranga yo Ahererekanywa Umuntu kumuntu muburyo bw'ibanga Bivuzeko kuyahererekanya biba Hagati yabantu babiri gusa ntawundi ubyivanzemo Baba abahuza cyangwa za Banki.

 

UBUCUKUZI(mining) : Kumurika ibiceri bishya no kubyemeza


Mu isi y' amafaranga y'Ikoranabuhanga Gucukura ntago bivuze Guhinga Mubutaka Ahubwo nuburyo Hakorwamo amafaranga mashya ndetse akanahererekanwa muburyo bugenzuwe. abo twakwita abacukuzi bakoresha mudasobwa zihambaye Bagakora Imibare yurusobe  Bayisoza nibwo Ifaranga Ryongerwa kuri Blockchain, noneho uwakoze ayo mahurizo akomeye agahembwa Umubare runaka wamafaranga y'Ikoranabuhanga.

 


AMAFARANGA Y'IKORANABUHANGA YAMAMAYE KURUSHA ANDI

BITCOIN ( Soma Bitikoyini) Niryo Faranga ryambere ryabanjirije Andi yose , Bitcoin rero yakozwe mumwaka wa 2009 n' umuntu cyangwa itsinda Biyise Satoshi Nakamoto. Bitcoin niyo yatanze umusingi Kuyandi Mafaranga y'Ikoranabuhanga yakurikiyeho Akenshi ikunda kwitwa ko Ari zahabu yo mwikoranabuhanga(digital gold).


 

ETHEREUM (soma Etiriyamu) 

Birenze kuba Ari Ifaranga ry'Ikoranabuhanga Ethereum yazanye igitekerezo Bise " Amasezerano yo kwikoranabuhanga namsezerano rero akorwa numuntu kugiti ke ariko akaba akoze murusobe rwama Kode. Ibi rero byagaragajeko harubundi buryo bwo kuba Hahererekanywa amafaranga Burenze ubwo Dusanzwe tuzi twebwe.


 

Ripple(Ripo) (XRP)

Ripple ifite Gahunda yo Kubaka sisitemu yihererekanya ry' amafaranga muburyo bwihuse Kandi kugiciro Gitoya Kandi muburyo bwambukiranya imipaka ikubaka nibigo bizajya bifasha Muguhererekanya ayo mafaranga kwisiyose.


 

Sobanukirwa Ikofi(wallet)

Kugirango ubike Kandi ugenzure Umutungo wawe , uzakenera ikofi y'ikoranabuhanga , Aya makofi rero Aremye muburyo butandukanye Hari izikozwe muburyo bwa Soft ware(Sofuti weya), Hari izikozwe muburyo bufatika(hard ware) ndetse nuburyo bwimpapuro. Aya makofi yose rero Akamaro kayo Nuguha umutekano amakuru yawe yingenzi ajyanye Nimitungo yawe yo mwikoranabuhanga.

 



INGARUKA N'IBIHEMBO

Gushora mumafaranga y'Ikoranabuhanga Bishobora kuguhereza inyungu zifatika ariko bishobora no kukugiraho ingaruka .

Agaciro kamafaranga y'Ikoranabuhanga nagaciro gahindagurika cyane, Kandi habaho no kwinjirirwa rimwe narimwe ndetse nabajura bashobora kwiba Imitungo yawe muri uru Ruganda , ni ibyingenzi cyane Gukora Ubushakashatsi bwawe Kandi mubyukuri Ugashora Umutungo ushobora kwihanganira Guhomba.

 

AHAZAZA H' AMAFARANGA Y'IKORANABUHANGA

Amafaranga y'Ikoranabuhanga afite ubushobozi bwo Guhindura igisata cy'ubukungu Kandi agatuma Inganda zitandukanye ziba Nini cyane kubijyanye n' imari.Twavuga nk' Uruganda rw'ubucuruzi, Ubuvuzi ndetse nizindi nyinshi cyane , Uko technology igenda ikataza Niko Harushaho no kuzamuka Udushya twinshi.


 

Muri make aya Mafaranga, ni amafaranga y'Ikoranabuhanga afashwa n'ikoranabuhanga rya Blockchain muguha umutekano Guhererekanwa kwayo kutagenzurwa.Nubwo rwose bisa Nibigoranye kubyumva muntangiriro , Nyuma yamahame yabyo Yafatwa numuntu wese wifuza kubisobanukirwa no kuvumbura iyisi itangaje y' Imari n'ikoranabuhanga bigenda bimworohera kubyumva no kubisobanukirwa. 

Gusa wibuke ko kwihatira Kwiga no kwitonda ariyo nkunga yawe yambere wakwiha kugira ngo urusheho kwitwara neza muri iyi si yikoranabuhanga.

 

Edited by:Dukundane Chretien

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
1 Comments
Jean Paul
2023-12-30 05:16:11
Aya masomo nayingenzi cyane pe Cyane cyane nkatwe dukeneye ubumenyi kuri crptocurreny
Leave a Comment