Muri 2021 ubushinwa bwahagaritse ibikorwa byose bijyanye na digital assets ndetse namasoko mpuzamahanga acuruza izo digital assets,hanyuma muri 2022 umunyamategeko mubushinwa avuga ko abashoramari ba crypto mubushinwa bashobora kurengerwa namategeko mugihe baba bahuye nubujura bukorerwamo,hanyuma nubundi muruwo mwaka wa 2022 urukiko rwumugi wa shanghai rwemeza ko digital assets ari imitungo yemewe namategeko.
muri uyu mwaka wa 2023 nabwo twagiye tubona imishinga myinshi kandi minini ya web3,blockchain,na bitcoin mining ishyirwamo imbaraga muri hongkong,
none nurukiko rwa beijing rwemeje ko digital assets ari imitungo byemewe namategeko ndetse ko abayitunze nabayicuruza barengerwa namategeko agenga imitungo
ikindi kandi ubushinwa bubarwa nkigihugu cya 2 kwisi mugucukura(mining) bitcoin nyuma ya leta zunzubumwe za America,ibyo byose rero bigaragaza ko ubushinwa burikugenda bwinjira cyane mumurongo wa digital assets ndetse ko bageze kure mukuyiha umurongo muburyo bwamategeko murwego rwo kurengera abashoramari.
0 Comments