Muri iri shoramari mbere nambere uzakenera kubona aho uzajya
ukura amakuru Hizewe ndetse nibigezweho
mu Isi yâ Ishoramari, uburyo bwo Gussengura ayo makuru ndetse no Kumenya niba
ayo makuru afite imbaraga.
ESE CRYPTOCURRENCIES NSHYA WAZIBONA HEHE?
Mbere yuko utangira wibaza iki Kibazo mbere na mbere
wakwibaza ibibazo bike nkibi bikurikira:
1.Ese ishoramari ryange muri crypto currency rizagira izihe
ngaruka kububiko bwâ umutungo wange?
2.Ese ibyiza ni ugukora ishoramari ryigihe kirekire cyangwa
Hari ubundi buryo nkeneye mubyukuri?
3. Ese nibyiza kurinjyewe gushora imari mumitungo
mvunjwafaranga?
Gushaka amakuru mugisata cya cryptocurrency bishobora kuba
bimwe mubintu bishobora kugutera urujijo, Kuba ntagenzura rikorerwa iki Gisata
cyâ ubukungu nkuko mubindi Bisata byâ ubukungu bimenyerewe nikimwe mubishobora
gutera abashoramari bashya Gutinya Gushora Imari Yabo muri iyi mitungo Yo
mwikoranabuhanga.
Ariko rwose wirengagije ibyo bibazo wibaza kwishoramari risa
naho rikiri rishya rya cryptoCurrency, ukigana ubushishozi ugakora
ubushakashatsi ndetse ukiyambaza amakuru yizewe , Iki Gisata gishobora
Kukubyarira inyungu mubijyanye nâ Amafaranga
nubuzima bukaba bwahinduka, Cyane ko Hari abatanga ubuhamya bavugako
ubuzima bwahindutse rwose Kubera Gushora Imari muri Aya masoko mashya.
Urugero Twavuga nkumugabo Chang Peng zhao batazira akazina
ka CZ wamenyekanye nkâuwashinze Isoko
Rikomeye ricururizwaho iyi mitungo ryitwa Binance, Iri soko muminsi yashize
Ryujuje abarenga Miliyoni 200 Barikoresha , Nimugihe uwarishinze Chang Peng
Zhao ubu Abarirwa Miliyari 13 zâ amadolari Yakuye muruganda rwa CryptoCurrency.
AHA HAKURIKIRA NIHAMWE MUHO USHOBORA GUSHAKIRA AMAKURU YA CRYPTO CURRENCIES NSHYA.
1. Amasoko acururizwaho crypto Currencies Twavuga nka
Binance, Gemini, CoinBase nayandi.
2. Abakusanyamakuru batandukanye , Aha twavuga nka CoinGeko na
CoinMarketCap.
3. Imbuga
nkoranyambaga zitandukanye, urugero Twavuga nka Discords, Telegram na X(
Formely twitter).
4. Websites
urugero nka Smith &Crown, TOP ICO List.
5. Exchange
Traded Funds, Birashoboka ko wagana ibigo bibikira abantu imari kuburyo
bwunguka ugatangira kugura crypto muburyo bwa ETF.
WARNING: AMASOKO YA CYPTOCURRENCY NI AMASOKO AHINDAGURIKA
CYANE MUBICIRO KUBURYO KUYASHORAMO BISABA UBUSHISHOZI, IYO DUKORA IZI NKURU
NTAGO TUBA DUSHISHIKARIZA ABANTU GUSHORA IMARI ZABO MURI AYA MASOKO, ICYO
DUKORA NI UGUSANGIRA AMAKURU. MUGIHE WABA WIFUZA KUMENYA AHO WASHORA IMARI YAWE
WAKWEGERA, UMUJYANAMA MUBYUBUKUNGU.
INTOGORE FINTECH
CRYPTO ARTICLES
BULLRUN 2024
EDITED AND PUBLISHED BY DUKUNDANE CHRETIEN.
0 Comments