uburyo watahura abajura bo muri cryptocurrencies ( How to Detect Crypto scammers Easily).

Cryptocurrencies Nuburyo Bushya Kandi Bwiza Mubijyanye no Gukorera amafaranga umunsi kumunsi. Kubera ko Ari Igice mubigize Ubukungu Kandi gishya,bituma abajura nabo bihishamo Kugira ngo Babashe kwambura abantu Muburyo Bugiye Butandukanye. Igisata cya Cryptocurrency abambuzi nacyo bacyongeye Muburyo Bifashisha bambura Muburyo Bugiye Butandukanye Kugirango Bigwizeho Imitungo itari iyabo.

Ese ubwambuzi Muri Cryptocurrency ni ubuhe?(What are Crypto Scams?)

Ubwambuzi Muri Cryptocurrencies Nuburyo bukoresha crypto currencies  Nkumutego Ngo bambure abantu Baba cyangwa bakorera Mugisata cya Cryptocurrency , Akenshi rero Bihinduranya muburyo Bwinshi Kugirango bigore umuntu Kuba Yabamenya Ariko Umubare munini muribo nabakwegera bakubwirako Ugiye Kubona ubukire Bwihuse Bakakwemeza Uburyo ugiye kwohereza amafaranga ndetse namakuru yawe akwerekeyeho nk' amakofi yawe( wallets), imibare yibanga ndetse nibindi Bitandukanye.

                                                                                  fungura account kuri kucoin isoko rya 3 ryizewe kwisi ucuruze crypto byumwihariko levereged token

 

Abambuzi Akenshi Bakora Imbuga zitari izanyanyazo( Fake websites) cyangwa konti kumbuga nkoranyambaga( Social medias) Biyita abantu bakomeye cyangwa Ibigo Bikomeye nkibicuruza Imari za Crypto cyangwa ibihangange muri Ubu Bucuruzi.

 

Abantu nkaba bakora Uburiganya Bakomeje Kwiyongera Kumbuga nkoranyambaga ndetse No kuri Email Kugirango bagere neza Kubo bifuza Kwambura , Akenshi Bakunda Kwegera abantu bafite ubumenyi Buke muri CryptoCurrencies cyangwa abagizweho ingaruka nigiciro cyabanje babereka ko Bashobora kubafasha kwikura Mugihombo Ariko intego iba arimwe aba arugutwara amafaranga yawe bakigendera.

 

Abashoramari benshi bahombye Ibihumbi abandi Bahomba ama Miliyoni y' amadolari Binyuze mukwamburwa murubu Buryo , Mugihe Rero Haruburyo ushobora Gushora muri Cryptocurrencies Kandi ukabona inyungu Hari nabambuzi benshi baraho bategereje Kwiba amafaranga yawe Wavunikiye. Icyo wowe ukeneye Nukuba byibura haramakuru y'Ibanze Byibura Ugomba kuba Ubafiteho Kugirango ataba Ari wowe bazaheraho bagukorera ubwambuzi.

UBWOKO BW' ABAMBUZI MURI CRYPTO CURRENCY

Hari ubwoko bwinshi rero Butandukanye bwabambuzi muri Cryptocurrencies, Nibyiza kumenya No Gutahura kugirango ubashe Kumenya uko ubirinda Reka turebere Hamwe zimwe Mungero z' Abambuzi( Types of Crypto scammers).

 

 

1.CRYPTO PUMP AND DUMP SCHEMES

Ubu buryo bukoreshwa Mukwiba nanone bwitwa " RUG PULL SCAMS" Hano rero umujura ashobora Gukora Cryptocurrency nshyashya akemeza abantu uburyo Ari nziza cyane ndetse akabashishikariza kuyishoramo amafaranga yabo kubwinshi noneho amafaranga akayatwara Bagasigarana Tokens zitagifite agaciro.

 

 

 

2.PHISHING SCAMS

 

Phishing scam Aha nuburyo umujura Yoherereza email itari iyanyayo  umuntu ashaka Kwiba,iyo email akayitirira nkikigo gikomeye nka Bank cyangwa Nkikindi Kigo Gitanga inguzanyo ariko musanzwe mukorana ndetse agashyiraho nibirango byacyo ariko intego arukugirango abone ijambo Banga ukoresha winjira muri Konti zawe.

Ubu buryo bwo Kwiba bwakoreshejwe Nabajura Mukwiba Imitungo yabashoramari mumafaranga y' Ikoranabuhanga,ikindi bakora website za fake kuburyo winjiramo utekereza ko ari iyanyayo hanyuma ukuzuzamo amakuru yose harimo namakuru yibanga nka password bikarangira bakwibye.

 

 

3.CRYPTO PONZI SCHEMES

Ponzi Schemes cyane cyane zikunzwe Kwitwa Prymid schemes, Akenshi twagiye Twumva ama Leta menshi aburira Abaturage bayo kwitwararika mugihe Bararikiwe Gushora Mumishinga imeze Gutyo ya Pyramid Scheme, pyramid schemes Ni uburyo abajura Bakoresha Aho Bashishikariza Abantu Gushora muri platform Runaka Babizeza inyungu nyinshi Ariko mubyukuri Amafaranga abashya bashoye niyo yifashishwa mukwishyura abasanzwemo Noneho bamara kubonako inyungu mwemeranijwe Zidashobora kuboneka Platform yabo bakayikuraho kuko Nubundi Mubusanzwe ntago aba Ari iyanyayo.

Muri CryptoCurrencies ho rero Aba bajura Bakorera muri Business( Bizinesi) nka Staking na Cloud mining aho bagusaba Kubitsa Coin Runaka Kuri Konti yawe Noneho bakakwizeza Kuzajya wunguka amafaranga menshi , ariko Mubyukuri izo Project ntago zibaho Bashobora kuguha amafaranga mugihe Gitoya ariko nta Asset baba Bafite Rwose.

 

Ibyo rero bikurura abantu benshi batarabisobanukirwa Bizeye Cyane izo nyungu nyinshi bumvako zirimo Ariko Rwose iyo abajura babonye bamaze kugwiza umubare wayo bifuzaga Bo urubuga barukuraho mugasigara mureba amafaranga yanyu mu mibare Gusa.

 

 

 

4.GIVE AWAY SCAMS

Ubu buryo bwifashishwa mukwambura bwitwa Give away scams , Burimo ingeri Eshatu ziba zishaka Kwibasira Abashoramari muri Crypto.

 

Ingeri yambere naho umuntu yigaragaje nkuwamamaye Mubucuruzi bwa cryptocurrencies avuzeko ashaka Gutanga umubare mwinshi wa za Crypto currencies Ariko akabikora aruko mubanje Kumwoherereza amafaranga makeya.

 

Ingeri ya kabiri rero naho Umwambuzi akora urubuka Rutari urwanyarwo( Fake Website) Akaruha ibirango byerekana ko Rukomeye Kandi rwizewe akanakora Imbuga nkoranyambaga zarwo zisa nkaho Ari Kompanyi ishobora Kubitsa ikanabikuza ikanacururizwaho , Bakagusaba kubitsaho amafaranga Runaka kugirango ubashe kubona ayarenzeho.

 

Ingeri ya  Gatatu rero naho Umwambuzi ( Scammer) agusezeranya Gukuba kabiri Imitungo yawe ya Cryptocurrency nuramuka wohereje kimwe cya Kabiri cyayo wowe ufite Ubu buryo bwo kwambura ninabwo bunakoreshwa cyane Kugirango bafatirane abantu Bakiri Bashya badasobanukiwe neza Uko Uruganda Rwa Cryptocurrencies rukora. Nanone aba bambuzi Bahanga amaso cyane kubantu bari muri Cryptocurrencies Ariko badashaka kugira icyo Bakwikorera gusa baba bumva bifuza kwunguka.

 

Mbere rero Yo Kwohereza Crypto currencies zawe uba ugomba Gukora research yawe bwite Kumuntu urimo agusaba Kumwoherereza amafaranga yawe , Utitaye kuko yaje Yiyita

 

5.BLACKMAIL OR EXTORTION SCAMS

Ubu buryo Bwa Black Mail cyangwa se Bakunze kwita extortion ( Ekisitoshoni), Nuburyo Umwambuzi( Scammer) akoherereza message igukanga akagusaba Kumwoherereza cryptocurrencies zawe kandi ugakomeza ukamubikira Ibanga aba nabo Bakunda Gufatirana abantu bagitangira Gucuruza Crypto currencies Bababwira ukuntu bakora ibintu Bitemewe Cyangwa Bababwira ububi Bwa project barimo Iyo bagufatiranye nubwoba rero Birangira rwose Bakwambuye.

 

NIGUTE  WATAHURA ABANTU BASHAKA KUKWAMBURA?

Abantu baza bitwaye nkabajura rero Akenshi baba bafite Byinshi bahuriyeho Kandi Rwose Akenshi Ntibiba bigoye kubatahura. Rero harimwe mumiburo(Red Flags) ishobora rwose kukwereka ko Uhuye nabambuzi Ushobora kurebaho mugihe Uhuye numuntu Ugusaba Gushora Muri Cryptocurrency Runaka.

Reka turebere Hamwe Bimwe mubishobora kukwereka ko Ugiye Kwamburwa.

 

1.NIBAKUBWIRA IBYIZA BYA PROJECT GUSA NTA NGARUKA NAWE MUBYUKURI UGATANGIRA KUBYIZERA.

 

Ikimenyetso cyambere kikwereka ko ibyo urimo Gukora bitizewe nigihe Kompanyi ikubwirako irimo Gutanga amahirwe Nko kwishyura abantu 100% Byamafaranga bashoye Buri cyumweru iki nikimenyetso rwose Cyuko wageze muri Pyramid Scheme, Iki Rero nikimenyetso Gikomeye rwose aho abantu basabwa Gushora amafaranga ariko Mubyukuri bakabizeza ko azabagarukira ntakintu Gifatika Bakoze , Niba website mubyukuri Yubatse neza Sicyo kimenyetso Cyonyine cyakwemeza ko Ugomba Gushora amafaranga muri iyo project udasobanukiwe aho ikura amafaranga yo Kugusubiza.

 

2. WOWE UBWAWE GERAGEZA WIKORERE UBUSHAKASHATSI UREBE IBITAGENDA MURI PROJECT

Ubushakashatsi wowe Ubwawe wikoreye ukabona ibintu bitagenda muri Project Runaka Bishobora gutuma wowe mumahitamo yawe Udakomeza Gukorana na Project kuberako wamaze kubonako mubyukuri ntahazaza Hayo, Bimwe mubyo ushobora kurebaho ninkumubare wabantu bakurikira iyo Project, igihe Imaze, nibindi byagufasha Gutahura niba koko utagiye Kwamburwa.

 

 

3.GUKORA UBUSHAKASHATSI KURI TEAM IRI INYUMA YUMUSHINGA

Mbere nambere ubundi Uba ugomba Gukora Ubushakashatsi mubyukuri kubantu Bagize Project wifuza kwinjiramo ese nabantu mubyukuri bazwi muri Sosiyete? Ese mbere Yuko bazana uwo mushinga bari basanzwe bafasha iki Sosiyete? Ese Hari Indi Mishinga Bakoze ahashize igenda neza?  Icyagatatu ese abo bantu bazanye uwo mushinga mubyukuri bafite ubumenyi mugukora ibyo umushinga wabo urimo kuvugaho? Ibyo nibibazo Byibanze rwose Uba ukwiye kwibaza mbere yo Gutangira Gukorana numushinga mushyashya.

 

Ikindi nanone Uba ugomba Gukora Nukureba Burikantu kose Kumushinga wawe, ese umushinga ngiye gutangirana nawo ufite umurongo mugari ngenderwaho cyangwa umurongo ugaragaza impinduka umushinga uzanye?( White papers)

Ese Hari ibicuruzwa umushinga wange ufite?

Ese Niba arumushinga ujyanye na Cryptocurrencies hari Tokens nshya zirimo gukorwa?

Ese umushinga mubyukuri ufite abantu benshi Urimo gukorana Nabo?

Ibi byose byavuzwe bishobora kugufasha kumenya niba umushinga Ari uwanyawo ( Real project) cyangwa rwose Atari uwanyawo ( Fake Project)

 

Mugihe Rero wifuza gukora Ishoramari mbere na mbere ushishikarizwa Gukora Ubushakashatsi Kumushinga wifuza Gushoramo Imari yawe.

 

 

 

NIGUTE WAKWIRINDA ABANTU BIFUZA KUKWAMBURA?

 

Nukujya witondera amahirwe yishoramari muma kompanyi cyane cyane amashya akwereka Ko Ari ayo kwizerwa cyane, Kora ubushakashatsi bwawe umenye neza koko niba uwo mushinga wemewe Kandi Ari uwanyawo.

 

Iyo hatabayeho Gukora ubushakashatsi usanga utakaje amafaranga yawe ukagira ubunararibonye butari Bwiza muri Cryptocurrencies ndetse ukaba wanakurizamo kubyanga rwose Kandi mubyukuri project zose Atari mbi nkuko ubitekereza.Ntago ukwiriye Gutuma bikubaho rwose mubyukuri ntakintu wabikozeho.

 

Mugihe wohererejwe Ubutumwa cyangwa utumiwe Kuri Website Runaka ugomba kumenya Kureba niba iyo website Ari iyanyayo cyangwa ukegera ababihugukiwe Bakagufasha Rwose.

Nanone niwakira email iturutse mukigo Runaka igusaba kohereza Imibare yawe Yibanga uge wihutira kubahamagara mbere yo kwinjizamo ibyo barimo Bagusaba.

 

 

Ikindi kintu ushobora Gukora murwego rwo kwirinda abantu Bifuza Kukwambura Nukutita kubusabe Bwihutirwa cyane , niba umuntu akubwira ko ahagarariye umushinga akagusabako ugomba Kumwoherereza amafaranga yawe nikimenyetso rwose Cyuko ashaka Kukwambura. Imishinga ifite imbaraga mwishoramari ntuzigera na rimwe ubona baguha Ubutumwa bugushishikariza Gushora amafaranga yawe Byihutirwa.

 

Ntugapfe kwakira Telephone yumuntu Utazi Uguhamagara akubwira ko Ari umuntu urambye mwishoramari Kandi ko yagufasha kunguka rwose akakwizeza inyungu zumurengera ibyo Rwose nubwambuzi, Ntugasubize ubwo busabe Kandi ntuzigere utanga amakuru Yibanga akwerekeyeho. Jya rwose usiba izo emails ubona zidasobanutse Kandi niba unabishoboye ubashyikirize inzego zibishinzwe.

 

Ibi byose twavuze Haruguru ubaye ushoboye kubyirinda rwose byagufasha kwirinda Ubwambuzi bukorerwa muri Cryptocurrencies Kandi ukabasha no Kurinda Amafaranga yawe.

 

Niba utekereza ko umuntu ukugezeho Yifuza Kukwambura rwose mutange kunzego zishinzwe Gukurikirana abanyabyaha , Abambuzi bishobora kugorana Kubatahura ariko ukurikije Ibimenyetso twabonye Haruguru bizakorohera rwose kubatahura. Nkabakwizeza inyungu nyinshi mugihe Gito, abakubwira Gushora vubavuba ngo amahirwe atagucika cyangwa abakubwira ko ntakibazo nakimwe uzagirira mwishoramari Ryabo.

 

Niba udasobanukiwe neza niba ibyo urikubona Ari Scam wabishyikiriza ababishinzwe bakabikurikirana ubaye udafite ubushobozi bwo kubikurikirana .

 

 Nkumwanzuro , Ningenzi cyane Guha Agaciro Ibimenyetso ubona kumuntu Usa naho Yifuza Kukwambura ibyo nibikubaho ntuzashyuhe mumutwe cyane rwose nibintu bisanzwe ahubwo uzakurikize intambwe twavuze muriyi article kugirango Igishoro cyawe kigume Gitekanye Kandi mubyukuri ntube umwe mubamburirwa muri Cryptocurrencies.

 

Inzira nziza yo kwirinda kwamburwa Ni ukwiyigisha wowe Ubwawe ukanakora ubushakashatsi Butandukanye mbere yo Gufata umwanzuro wo Gushora Imari yawe

 

 

 

# Intogore Fintech

 

# Crypto Articles

 

 

# Bull Run 2024

 

 

 

Edited and Published by DUKUNDANE Chretien

 

Visit our website for more Content and Financial markets Courses, Intogore Finitech we are not financial advisors but if any questions or You need a guide line We are Here to Support.Dial or watsapp +250784378723. But if you need A financial advise we Consult you To Seek for Certified Financial advisor.

Fungura account kuri Mexc utangire ucuruze crypto nshyashya muri futures na spot trading

Fungura account kuri Mexc utangire ucuruze crypto nshyashya muri futures na spot trading

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment