u’Rwanda Ruri Gukora Ifaranga nkoranabuhanga: e-Franc Rwandais!!

Icyo CBDC ari cyo CBDC (Central Bank Digital Currency) ni amafaranga ya digitale atangwa kandi agenzurwa na Banki Nkuru. Ni amafaranga ameze nka MoMo, ariko afitweho ububasha na Leta, kandi agira agaciro kagendeye kumafaranga asanzwe.

E-Franc ni iki?

Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) iri mu cyiciro cya kabiri (proof of concept) cyigeragezwa ry'ifaranga rya digitale. Iri geragezwa rifite intego yo kureba niba rishoboka mu mikorere, umutekano, no gutanga serivisi zizewe ku baturage bose.


 Ibyo BNR Irimo Kwiga

  • Uburyo bwo kwishyura hatifashishijwe internet (offline)

  • Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe telefoni zisanzwe (USSD)

  • Uburyo bwo kurinda amakuru n'amategeko agenga ikoreshwa ryayo

Impamvu 4 Zituma e-Franc Ishobora Kuba Ingenzi

  1. Kwihanganira ibibazo by'imikorere

  • Kubasha gukora nubwo habaye ibura ryamashanyarazi cyangwa internet

  • Gufasha abaturage bo mu bice byicyaro

  • Kwimakaza guhanga udushya no kuvuka kwimishinga mishya

    • Kugabanya inyungu zishyurwa ku bucuruzi

    • Gufasha izindi kompanyi za fintech kwinjira ku isoko ryagiye ryiharirwa na MoMo za MTN na Airtel

  • Guhendukirwa mu gukora no gukoresha amafaranga

    • Kugabanya ikiguzi cyo gucapa amafaranga

    • Kugabanya amafaranga akoreshwa mu kuyabika no kuyangiza

  • Kugabanya igiciro cyo kohereza amafaranga hanze

    • Kugabanya amafaranga yakwa ku yoherezwa hagati yibihugu

    • Koroshya uburyo bwo kwishyurana muri East African Community


    E-Franc si Crypto

    • Igenzurwa na Leta

    • Ifite agaciro gasobanutse

    • Nta mpinduka zihambaye zigiciro nka crypto

    • Yemewe namategeko kandi yakoreshwa mubucuruzi

     Ntibivuze ko e-Franc izahita ishyirwa ku isoko. Ibyavuye mu igeragezwa bizafasha BNR kumenya niba bajya mu cyiciro gikurikiyeho: pilot, cyangwa bagasubira inyuma.CBDC izuzuza MoMo, amafaranga ntizayasimbura, ahubwo
    Ni indi ntera yubwisanzure, ubusugire nubudasa mu ikoreshwa ryamafaranga.


    Recommended Video

    FINTECH NI IKI!
    0 Comments
    Leave a Comment