token2049 crypto event ya singapore yitabiriwe nabarenga ibihumbi 10,000

Token2049 crypto event itegurwa buri mwaka muri singapore ikaba ari nayo nini muri Asia yose yanditse amateka yo kwitabirwa nabarenga 10,000 baturutse kwisi hose ndetse ikagira nabaterankunga barenga 300

token2049 ni umuhuro utegurwa buri mwaka muri singapore aho abashoramari bakomeye,abahanga muri crypto,blockchain,web3,ndetse na companies zikomeye muri crypto na blockchain technology nabandi bantu bashaka kwiga ubumenyi,bahura bakamenyana,bagasangira ibitekerezo.

intego yiyi event ni ugutezimbere ishoramari muri cryptocurrencies,ndetse no gutera inkunga abahanga muri blockchain bafite imishinga ikizamuka,ikindi ni ugusangiza ubumenyi abandi bantu bataramenya ibijyanye na blockchain technology ariko bifuza kuyisobanukirwa

token2049 yuyu mwaka iratangira ku italiki ya 13-14 uku kwezi kwa 9,yitabiriwe nabantu barenga 10,000 ndetse nabaterankunga 300,abaterankunga harimo nka bybit,okx,bitget,kucoin,polkadot,Huobi,ripple,google cloude,metamask,SONY,Gemini,zksync,coingecko,oxford blockchain society,cambridge blockchain society,nabandi benshi.

abantu baratanga ibiganiro harimo Changpeng Zhao umuyobozi akaba na nyiri binance,sandeep nailwal umwe mubashinze polygon,Sam Altman umuyobozi wa open ai company yakoze chartgpt akaba na nyiri Worldcoin,nabandi bantu bakomeye mwikoranabuhanga baraba barigutanga ibitekerezo byabo kuri crypto na web3 na blockchain

ushaka gusobanukirwa byinshi kuri iyi event wasura urubuga rwabo token2049singapore 

  

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment