Sobanukirwa byinshi kuri Spot BITCOIN ETFs

US SEC( United States Security and Exchanges Commission) Yemeje Spot Bitcoin ETFs Murukerera Rwo kwitariki 11 Mutarama nibwo US SEC Yemeje Bitcoin Spot ETFS ibintu byari bitegerejwe nabantu bimpande zose cyane cyane abakunzi bamafaranga y'Ikoranabuhanga ariko nanone nabari basanzwe Batayiyumvamo.

SEC rero yatanze umucyo kuri spot Bitcoin ETFs, Kugeza ubu rwose ikaba yaramaze kuzemera nimwitangazo Bo ubwabo bishyiriye Kumugaragaro.Bimwe mubigo Byari byasabyeko Bitcoin Spot ETFs zabo zemezwa bakaba banemerewe Harimo ikigo Gray scale, Bitwise, Blackrock, Fidelity, Hashdex, BZX , Van Exk, Wisdom Tree ndetse Na Franklin.

 

Ubundi Gusaba kwemerwa Kwa Bitcoin ETFs byatangiye Gukwirakwizwa Mumwaka wa 2013, Gusa icyo Kifuzo cyagiye Gusubizwa inyuma Cyane na US SEC Kugeza uyumunsi aho noneho Bavuye kwizima Bakazemeza.

 

Nyuma Yuko Bitcoin Spot ETFs zimaze Kwemezwa Zatangiye Gucuruzwa ku italiki ya  11 Mutarama 2024 saa kumi nigice Z' amanywa 4:30 p.m kumasoko yabiriya Bigo twavuze Haruguru Bifite Spot Bitcoin ETFs zemewe, Harimo Fidelity BlackRock ndetse na Gray scale.

 

Uwashinze ndetse akaba numuyobozi wikigo Gikomeye Cy' ubucuruzi kitwa Volatility Shares Bwana Stuart John Barton yavuze ati " Twarwanye na US SEC igihe Kirekire Kugirango Bemere isoko rya Crypto currency barifate nkandi masoko, ariko inshuro zose twabegereye Babigendagamo Biguru ntege.

 

Ese Bitcoin ETF Niki?

Bitcoin ETFs zitanga uburyo bworoshye ndetse bukaba ninzira nziza Kubashoramari Kugira ngo Bungukire Mwifaranga Rya Bitcoin Batagombeye Kugura Bitcoin Ubwayo.

 

Izo ETFs rero zikora muburyo Bwuzuye Kandi Bwemewe namategeko y'ibihugu zirimo gukoreramo Kugirango barinde Isoko ryabo Gutakaza agaciro ariko nanone Bibe nkikiraro guhuza Ubucuruzi Busanzwe ndetse Nubugezweho( Bridging the Gap Between Traditional Finance and Crypto Currency Market.

 

Abashoramari Bakomeye Bakeneye mubyukuri kwiga neza Ibijyanye nishoramari Ryabo bakaryigana ubushishozi Bareba no Kuntego zabo Bakaba bakwisanisha Nubucuruzi bugezweho bw' amafaranga y'Ikoranabuhanga Mugisata cya Cryptocurrency Mbere yo Gufata umwanzuro wo Gukora Ishoramari muri Spot Bitcoin ETFs.

 

Ahazaza Ha Spot Bitcoin ETFs hagiye Hagirwamo uruhare cyane Namabwiriza Yakomezaga atangwa naza Guverinoma, iterambere mubya Tekinoloji ndetse Nibyifuzo byabashoramari Muri Rusange, ariko Byumwihariko bigatizwa umutindi Nimpinduka z'Ubukungu muri Rusange Aho ahanini usanga Harajemo impinduka cyane Kuko ubucuruzi Buri kuva muburyo bwakorwagamo Busanzwe Tujya mwikoranabuhanga cyane cyane.

 

Mumyaka Yatambutse CryptoCurrencies Byumwihariko Bitcoin zakuruye Abashoramari ndetse nibigo By'imari bikomeye Cyane kwisi, Bikaba aribyo Byatumye Bitcoin igira amahirwe akomeye Yo Gukundwa nabantu kugiti Cyabo ndetse nibigo By'imari Bitandukanye.

 

Uko umubare wabakunzi Ba Bitcoin ukomeza Kuba munini , Bitcoin irushaho Kuzamuka , Spot Bitcoin ETFs zabaye nkaho zigibwaho Impaka Cyane Hibazwa ibibazo Bigiye Bitandukanye Kuburyo zizashyirwa mubikorwa ndetse Nuburyo mubyukuri zizabasha Guhereza inyungu Umushoramari wazahitamo Gushyiramo Imari Yiwe.

 

Spot Bitcoin ETFs ni ubwoko bwa ETFs zihariye zitanga uburyo bworoshye ndetse Bwemewe Bworohereza Umushoramari Gucuruza Igiciro Cya Bitcoin ariko Mubyukuri atayitunze.

Intego yambere ya Bitcoin Spot ETFs ni uguhereza umurongo Kurugendo rwishoramari kumuntu wese Wifuza kuba yaritangira ariko muri Bitcoin.

 

 

Bimwe mubyiza Bya Bitcoin Spot ETFs

Gushyirwa ahagaragara kwa Bitcoin Spot ETFs Bishobora Guhindura uburyo twabonagamo igisata cya  Cryptocurrency Kuko bigiye Guha amahirwe Abashoramari Bakiri bato kuba babasha nabo kwibikaho ubu butunzi binyuze muri Spot BTC ETFs kuko rwose bisa nkaho Byoroshye. Ubundi ETFs zabaga zifitwe namasoko akomeye Urugero rwa ETFs abantu Bazi cyane ninkiza S& P 500( S and P five Hundred) kikaba arikigo Kinini Gicururizwaho ama stocks aho umuntu ashobora kugura ama Kompanyi 500 akomeye muri america Ariko akabikorera Rimwe atagombeye kugura Stock imwe kuyindi.

 

Abashoramari nibiyumvamo Kandi Bagakoresha Cyane Spot Bitcoin ETFs kizaba arigihe Kiza Ku Ruganda Rwa Cryptocurrencies muri Rusange. Kongeraho ko Spot Bitcoin ETFs ari bumwe muburyo bwiza bwo Kugabanya ihindagurika ryibiciro kwisoko ry'Ikoranabuhanga Binyuze Mugucuruzwa na Portfolios zitandukanye ndetse nabantu batandukanye.

 

Ubu Gushora imari muri Bitcoin binyuze muri Spot Bitcoin ETFs nibintu byoroshye cyane ndetse Biratanga ikizere ko Bigiye Gufasha Isoko ry'imari y'Ikoranabuhanga kuzamuka Cyane.

 

Birazwi cyane ko isoko rya Crypto currencies rihindagurika ariko cyane ibyo biterwa Nabaryiyitirira muburyo bwo kwambura abantu amafaranga yabo( Scams) Gusa nyuma Y'uko US SEC Yemeje Spot Bitcoin ETFs zikaba zahujwe nuburyo Abantu basanzwe bagura ama stocks nizindi Digital Assets ubu Abashoramari bagiye kubihanga amaso.

Bivuze iki Rero? ningenzi cyane kumenya ko Gukora Ishoramari muri Crypto currencies Nka Bitcoin nubwo Yaba ETF yayo Biracyateye inkeke Kuba Bitcoin rwose Hemejwe Spot ETFs zayo ntago byakuraho ko Igiciro cyayo Gihindagurika.

 

Abashoramari bashobora kwihanganira Risks ninabo rwose Bashobora Gushora biboroheye Rwose, Umushoramari Barthon we yavuzeko rwose Kwemerwa Kwa Bitcoin Spot ETFs bizahindura muburyo Bugaragara Imicururizwe ya Bitcoin.

Yavuze Kandi ko Bitcoin Spot ETFs zigenewe abantu Bifuza Gushora byigihe kirekire Cyane nkabashoramari basiga amafaranga yabo mwishoramari bakazasuzuma nyuma Yimyaka Runaka. Kubwiyompamvu Dushobora kuzabona Byibura imihimdagurikire Yisoko igabanuka cyane.

 

Ese nihe Wanyura ushora Muri Bitcoin ETFS

Nkubundi Bucuruzi bwose Busanzwe Bwemewe kwisoko, Ubu nawe washora unyuze kubantu basanzwe bafasha abandi Mugushora Imari twe tuzi nkaba Brokers ndetse nibigo Bifasha abantu Mugushora Imari, Ibigo Byinshi Bifasha abantu Gushora Imari Byatanze ikifuzo ko Byahabwa Uburenganzira bwo Gutangira Gucururiza Bitcoin Spot ETFs muribyo Bigo byose 11 nibyo ubu byemerewe Kuzicuruza Twabonyemo nka Gray scale , Bitwise, Black rock, Fidelity, Hashdex, BZX, Van Exk nibindi.

 

Fidelity kimwe Mubigo bikomeye bisanzwe Bifasha abantu Bifuza Gushora Imari cyashyize ahagaragara Spot Bitcoin ETFs bahawe Kurubuga rwabo.

 

Niba Wumva wifuza Gushora Imari muri Crypto currencies Ariko Utazi aho watangirira Nibyiza ko wegera umujyanama  Ufite inararibonye kubyo Wenda Gushoramo kugira ngo agufashe gusobanukirwa neza ishoramari ushaka gukora.

 

 

# Intogore Fintech

 

# Bitcoin Spot ETFs

 

# Bull Run 2024

 

 

Edited and Published by DUKUNDANE Chretien

 

Intogore Fintech Team is Pleased To wish You Happy and Prosperous new Year 2024

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment