Muri uko gufunga crypto exchange si binance gusa bafunze kuko bafunze nandi nka coinbase,kraken,octaFX,Crypto,FXTM.
Mu kwezi kwa 12 muri 2023 nibwo leta ya nigeria yatangiye kuvuga ko ibikorwa byubucuruzi bwa digital assets binance ikorera muri icyo gihugu ibukora muburyo butemewe namategeko,hanyuma muri iki cyumweru gishize nibwo bank nkuru ya nigeria yatangaje ko mumwaka umwe abakoresha binance muri nigeria bahererekanije amafaranga agera kuri miliyali 26 zama dollars ya America adafite inkomoko izwi! Hanyuma ibyakurikiyeho nuko leta ya nigeria yakomeje gushyira igitutu kuri binance,gusa igipimo nyamukuru cyari p2p.
Binance yavuze kubyo iregwa ivuga ko ntabikorwa bitemewe bikorwa kuri binance uretse gusa kuba hari abacuruza p2p bamwe nabamwe bahindagura ibiciro bya usdt uvunje muri Naira uko bashatse (Usdt price manipulation) bitari kumurongo kuburyo igico cya usdt gishobora kuvunjw a amafaranga menshi ya Naira ugereranije ni dollar rya America.
Leta ya nigeria yavuze ko binance igira uruhare rukomeye cyane mugutakaza agaciro kifaranga rya naira kuko mumwaka umwe gusa iri faranga ryatakaje agaciro kukigero cya 29% ,ibi aribyo byanaviriyemo binance kuvana ifaranga rya Naira kuri p2p kubera igitutu Leta yakomeje kuyishyiraho
Abakoresha crypto bo muri Nigeria bakoresha X (twitter) bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye,bavuze ko nubundi kuba Nigeria yafunze P2P kuri binance bitazakemura ikibazo,ahubwo ko Leta igomba kuzamura ibikorerwa imbere mugihugu ndetse ikazamura nibyoherezwa mumahanga kuko nibyo byakemura ikibazo cyo kuba ifaranga rya Naira riri gutakaza agaciro.
Mubitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri x bavuze ko nigeria iri mubihugu 3 byambere kwisi bikoresha cryptocurrencies kuburyo kuba Leta yafunze p2p byagize ingaruka kubantu benshi kuburyo barigukoresha uburyo bwo hanze babitsa cyangwa babikura crypto zabo bikaba birikubahenda kuko bari gukatwa 4% kuri buri transaction.
bakomeje bavuga ko uhubwo late yagakwiye kureba uburyo yakwinjiza ibigo byimari muri crypto nka za bank nizindi company zo kwohereza amafaranga akaba ariho banyuza ayo mafaranga kuko byakwinjiriza leta amafaranga menshi,bikaba byanafasha nabakoresha crypto kuyikoresha neza kuburyo buhuriweho na Leta.
Wowe nizihe ngaruka utekereza ko abakoresha crypto bahura nazo mugihe p2p yaba itagikora! Tubwire unyuze ahagenewe ubutumwa bwumusomyi twungurane ibitekerezo
#Intogore Fintech
#Cryptocurrencies in Rwanda
1 Comments
Chretien
2024-03-01 19:23:14