Cathie Wood Umuyobozi mukuru w' Ikigo cyishoramari
ARK INVESTMENTS, Yagiranye ikiganiro
Kirambuye n' ikinyamakuru CNBC News , Muricyo kiganiro yagaragaje ikizere
afitiye US SEC ( United States Security
and Exchanges Commission) Cyuko Yaba igiye kwemeza Bitcoin Spots ETFs, Wood
yabaye nkutunga agatoki aca amarenga yerekana ko Bitcoin Spot ETFS zishobora
kwemerwa umwaka utaha muri Mutarama 2024.
Yatangaje avuga ko mubyukuri US SEC Yagize
ubushishozi Buhagije ndetse igafata umwanya wo Gusobanukirwa imbogamizi zose
zishobora guterwa no kwemerwa kwa Bitcoin Spot ETFS, Cathie Wood Usanzwe ufite
imigabane 21 mu Ifaranga rya Ethereum ndetse na Bitcoin Yongeye Guhamya Akamaro
ka Bitcoin Spot ETFS Mugukururira Ibigo by' Imari muruganda Rugari Rw'
amafaranga y'Ikoranabuhanga ( Crypto space) .
Cathie Wood yaganiriye avugako Bitcoin Spot
ETFS zizakururira Ibigo binini by' Imari mukuzana Igishoro mumafaranga y'
Ikoranabuhanga ( crypto investments) Ugendeye kubyo yatangaje Yavuze ati
" Umunsi Ibigo binini by' Imari ndetse
nabashoramari bakomeye Bazatangira kubika byigihe kirekire ( Crypto Holding)
Kandi Bifitiye ikizere Bazabona ko bagomba kugira ububiko butandukanye mu
mitungo yikoranabuhanga itandukanye( Different crypto assets) .
Cathie Wood Yishimira Imigabane 21 afite
muri Ethereum ndetse na Bitcoin ifite agakiro Gakabakaba Miliyari Ebyiri Z'
amadolari anavugako rwose ibyo bivuze ikintu kinini muruganda rw' amafaranga
y'Ikoranabuhanga ( Cryptocurrency space).
Avuga kungaruka zizakurikira Kwemezwa kwa
Bitcoin kugiciro cya Bitcoin Yavuze ko zizaba ingaruka zigihe Gitoya cyane,
nubwo rwose kwinjira kwibigo bikomeye mu Ishoramari rya Cryptocurrencies Bizagira
ingaruka zigaragara kugiciro cya Bitcoin.
Yavuze ati " Turimo kureba izamuka rya
Bitcoin ndetse nimpinduka irimo Gukora, Wood Yongeye gukomoza kubyiza byo kuba
maso kubantu bihutira kubika assets zitandukanye kububiko butandukanye.
Yitegereza umwaka utaha wa 2024 Cathie Wood
we avugako yiteze Gukomeza kuzamuka kwa Crypto currencies nkuko byari
byaratangiye muri 2023 aho Bitcoin yabashije Gutanga inyungu byibura 50%
kubantu Bagize ubushake bwo Gushoramo. Gusa hakaba haranabayemo imbogamizi
zigiye zitandukanye Nko guhungabana kw' Imari zibigo byishoramari imbere
mubihugu.
Yagarutse Kandi kumbogamizi zumwihariko kumafaranga
y'Ikoranabuhanga ( Unique challenges of cryptocurrencies) Harimo nko kuba
zihindagurika mubiciro muburyo bukabije(volatility) bityo kuzizera bikaba
bigoye, kuba ntaburyo bwo kuzigenzura Buhari no kuba ntamucyo uhamye zifite
kuburyo Abashoramari bazizera cyane.
Yasoje avugako Bitcoin ikora nk' umurinzi
witakazagaciro ry' Andi Mafaranga ( Fiat currencies), anavugako Bitcoin
yagakwiye guhangwa amaso rwose kurusha na zahabu isanzwe , Akomeza avugako
rwose ko Bitcoin irihafi kuzemezwa Nk'Ifaranga mubihugu bifite ubukungu burimo
kwiyubaka( Countries with Emerging economy) , Ashimira nuruhare Rw' igihugu cya
Elsavador na Argentine uburyo batera inkunka Bitcoin ndetse nizindi Crypto muri
Rusange.
#Intogore Finitech
#Crypto updates
# Bull Run 2024
Published by DUKUNDANE Chretien
Intogore Finitech Team is Wishing you Merry
Christmas and Happy new Year.
0 Comments