Kotani Pay yo muri kenya yakiriye $2M yikubitiro yinkunga kumushinga wabo wo kwishyurana byambukiranya imipaka hakoreshejwe crypto bidasabye internet

Kotani Pay Fintech company ikizamuka yo muri Kenya yabonye inkunga ya miliyoni 2 zama dollars kugira ngo ibikorwa Byumushinga wabo wokwohereza no kwakira amafaranga muburyo bwambukiranya imipaka hakoreshejwe crypto byagukire mubihugu by'Africa nka Senegal,Ivory coast,Rwanda,Tanzania,Senegal.

Kotani Pay yashinzwe muri 2020 ishingwa na Brian kimotho,Daniel kimotho,Felix macharia,samuel kariuki,hamwe na stephen kiarie

kotani pay ni ikigo cyo kwohereza no kwakira amafaranga kikizamuka gifite intego yo kworoshya uburyo bwo kwishyurana muri Africa hakoreshejwe crypto bidasabye internet,iteganya ko izifashisha ikorana buhanga rya blockchain ntetse na stablecoins kugira ngo ibashe kubigeraho, ikindi kandi yakoze ikoranabuhanga rihuza blockchain nuburyo dusanzwe dukoresha twohereza amafaranga kuburyo ushobora kuba wakwohereza crypto bidasabye internet.

Ikorenabuhanga ryabo baryise Business to Business solution(B2B solution) aho bazafata imbuga za cryptocurrencies bakazihuza na APIs za Mobile money 

bamwe mubafatanyabikorwa babo harimo Yellowcard,DCG,Fonbank,celo's volora,Mercy corps,UNICEF crypto innovation fund and stellar.

Muri Africa hakomeje gutanga icyizere ko ikoranabuhanga rya blockchain ririkwakirwa neza nurubyiruko cyane cyane abahanga mwikoranabuhanga ndetse nabahanga mubukungu nimari (economics and finance) ibi birigutera imbaraga imishinga ya crypto igenda ivuka muri Africa

ibi rero bikaba bitanga icyizere ko crypto irikugenda ifata imbaraga nyinshi muri africa ndetse ibi bikaba ibiri gukurura abashoramari bo kwisi hose kuza gushora imari muri africa mumishinga ikizamuka ijyanye nikoranabuhanga.




Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment