Isoko ry' Amafaranga y'Ikoranabuhanga Rizwi nka Yellow card Riri munzira yo Gushaka icyangombwa kiyemerera Gukorera Muri Nigeria.

Isoko rya Yellow card risanzwe rifasha Abashoramari mukugura no Kugurisha amafaranga y' Ikoranabuhanga muri Africa (Cryptocurrencies) Riri murugendo rwo gushaka icyangombwa(Licence) kiryemerera Gukorera muri Nigeria, Nimuburyo bwo kwagura ibikorwa byaryo Nyuma yaho iki Gihugu cya Nigeria Gikuyeho Itegeko Rikumira Crypto Currencies.

Iri soko rya Yellow Card Rifite Gahunda Yo kwigarurira isoko Ry' Afrika Yose mumasoko acururizwaho Iyi mitungo yo kwikorana Buhanga( Digital Assets) Ni mururwo rwego Bakomeje Gukurikira Gahunda Yo Gushaka ibyangombwa byo Gukorera Mubihugu Byinshi bitandukanye Kuruyu Mugabane, Yellow card Barifuza kuba inkingi ya mwamba Mugutanga Serivisi Nziza murubu Bucuruzi kumugabane Wa Afrika.

Gusa iri soko ryagiye Rihura nimbogamizi kuko amategeko y'ibihugu Byinshi bitandukanye muri Afrika Baracyashidikanya kubijyanye Naya Mafaranga y'Ikoranabuhanga (Cryptocurrencies).

Umuyobozi w'ibikorwa muri Ino Kompanyi Ya yellow Card(Director of Product Management) OGOCHUKU UMEOKAFOR , Mukiganiro Kuri Telefone N'ikinyamakuru Bloom Berg Yavuze ati

 

 "Mwabitegereje igihe kinini None byabaye Impamo, Kandi rwose tugiye Guhita dutangira kubikora Byihuse,Icyo twifuza Ni uko batwemerera Gukora Nibyo Bizafasha Ishoramari Kugenda neza Kandi Bizafasha abantu Mukubongerera Ikizere Mugukorana Ishoramari na Kompanyi yacu Ya yellow Card.

 

Yellow card Yatangiye Urugendo Rwo Gushaka ibyangombwa biyemerera Gukorera muri Nigeria ( Iicence) ifatanyije nabashinzwe inzego Z' Ubukungu muri iki Gihugu, Ariko nubwo Urugamba rwo Gushaka ibyangombwa rukomeje Bivugwako rwakomwe Munkokora Nuko Yellow card yasabwe Konti ya sosiyete Ibisanzwe Bitemewe na n'Itegeko rya Banki Nkuru Ya Nigeria( CBN Central Bank of Nigeria).

 

Gusa Amabanki Y' Imari muri Nigeria Nyuma y' Uko Leta itagikumira Icuruzwa ry' Imitungo y' Ikoranabuhanga bo Bahisemo Gufungura ama Konti ya Banki Kubatanga Serivisi Z' Ubucuruzi bw' Imitungo y' Ikoranabuhanga . Abacuruza Imitungo yo mwikoranabuhanga (Cryptocurrencies Traders) Nabo Bemerewe Gukora rwose Batikanga kuba Bafatwa ninzego za Leta nkabakora ubucuruzi Butemewe n' Amategeko Nkuko byari bimeze Mbere.

 

Usibye Isoko rya Yellow card, Nandi masoko acururizwaho Iyi mitungo yo mwikoranabuhanga Ubu rwose yemerewe kwinjira kwisoko rya Nigeria  Kugirango igihugu kigire Umubare mwinshi w' Abaturage Basobanukiwe Cryptocurrencies Kandi bashobora no Kubyaza umusaruro Business zibonekamo.

 

 

IMITERERE Y'UBUKUNGU MURI NIGERIA

Banki Nkuru ya Nigeria (Central Bank of Nigeria CBN) Yabaye Banki yambere muri Afrika mugushyiraho Ifaranga ryayo ry' Ikoranabuhanga (CBDC) Bise E-Naira. Kwemerwa kwa Bitcoin Mubaturage Byatumye habaho Imishinga nyinshi Y' Ubugiraneza muri Afrika Y' Uburengerazuba.

 

Iri Faranga Ry' Ikoranabuhanga rya Banki Nkuru ya Nigeria( E-Naira) Ryashyizwe ahagaragara m’ukwakira 2021 Rikaba Rikora NK'Ifaranga ry' Ikoranabuhanga Rya Banki Nkuru yiki Gihugu.

 

Intego Nkuru ziri Faranga ziganjemo Guteza imbere ubukungu Buhuriweho No kugabanya akajagari Mubukungu.

Gusa iri Faranga ry'Ikoranabuhanga rya Banki Nkuru ya Nigeria ( Nigeria CBN Digital Currency E-Naira) Ryabaye rihagaritswe gukora m’ukwakira 2021, Leta yavuzeko rigiye kongera Rikavugururwa Bakanarimenyekanisha Birenzeho. Mukuryongerera agaciro muruhare Rwaryo muguteza Ubukungu bwa Nigeria imbere Bagize Bati

'' Turimo Gushaka Uburyo bwiza Twarihuza n' amafaranga yacu asanzwe gakondo, Tukareba niba ryarisimbura cyangwa byakuzuzanya"

 

Muguteza imbere Ubukungu bushingiye kwikoranabuhanga Leta ya Nigeria yahisemo kubaka Ifaranga ryayo ry'Ikoranabuhanga (Central Bank Digital Currency CBDC baryita E-Naira) .

 

Mu kwakira 2021 nibwo Banki Nkuru ya Nigeria yari yaciye ikoreshwa rya Cryptocurrencies muricyo Gihugu bafite impungenge zuko amafaranga yabo yatakaza agaciro Cyangwa Hakabaho ibitero byiterabwoba Hifashishijwe Guhererekanya ayo mafaranga Leta itazi.

Ariko Tariki 22 Ukuboza 2023 Banki Nkuru ya Nigeria Yakuyeho amategeko abuza Crypto currencies Muri kino Gihugu , Ayo mabwiriza akaba agamije Gusanisha Serivisi Z'amabanki Nimitungo yo mwikoranabuhanga Harimo nayamasoko acururizwaho Crypto Currencies.

 

Banki Nkuru ya Nigeria ( CBN) yatangaje amabwiriza mashya ndetse na Gahunda Yo kumenya abakiriya bayo Dusanzwe tuzi nka KYC ( Know your customer) No kugenzura amafaranga Atari ayanyayo . Ariko nubwo Leta yakuyeho amategeko abuza Crypto currencies Gukorera mugihugu nubundi ama Banki ntago yemerewe Guhererekanya amafaranga muburyo bw' ikoranabuhanga , kuyacuruza cyangwa Kuyabika byigihe kirekire Bizwi nka Crypto Holding.

 

Imyanzuro ya Banki Nkuru ya Nigeria yo guhereza amabwiriza Crypto, agamije Gushyira kumwanya mwiza igihugu cya Nigeria Nk' Igihugu Gisobanukiwe Ishoramari ry' Imitungo y' Ikoranabuhanga muri Africa( HUB FOR CRYPTOCURRENCY TRADING IN AFRICA)

 Iyi gahunda rero ikaba irangajwe imbere n' Uruganda Rwa Block chain imbere mugihugu ( Local Blockchain Industry) Rukaba rukangurira Leta ya Nigeria Gushyiraho amabwiriza yuzuye Kandi meza muruganda Rw' Ubucuruzi bw'amafaranga y'Ikoranabuhanga muri Rusange.

 

#Intogore Finitech

 

# Crypto updates

 

# Bull Run 2024

 

Published by Dukundane Chretien.

 

Source: Coinmarket.com

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment