Iri somo riraguha Ubumenyi bwibanze ukeneye niba ushaka gucuruza imitungo mvunjwafaranga( How To Invest in Cryptocurrency)

Ibyo Ukeneye Kumenya Kwishoramari ry' Imitungo Mvunjwafaranga . Nigute Gushora Imari mumitungo Mvunjwafaranga Bikorwa?( Cryptocurrencies). Ese ujya utekereza Gushora Imari mumitungo Mvunjwafaranga? Bitcoin Niyo yamamaye cyane Nkumutungo Mvunjwafaranga ukomeye Mumitungo nkoranabuhanga yose, Ariko ubu Dufite Urutonde Rwimitungo myinshi Nkoranabuhanga ( Digital assets) , Hariho Uburyo bwinshi Bwo kugura Iyi mitungo ,

Ushobora kuyigura Byihuse Ushora Imari muri Company Icuruza iyo mitungo Cyangwa ukagura Imari Zayo zizwi nka Coins. Nanone Kandi Birashoboka Ko wagura Crypto Wifashishije Amasoko Asanzwe Acururizwaho Iyo Mitungo Mvunjwafaranga ( Cryptos) Cyangwa Kubo Dusanzwe Tuzi Nkabahuza B' umuguzi numugurisha( Brokers).  

Ibyibanze Wamenya kuriyi Mitungo Mvunjwafaranga ( Crypto Currency)

- Imitungo Mvunjwafaranga ( Cryptocurrencies) ni imitungo Nkoranabuhanga Yubakiye Kuri Tekinoloji(ikoranabuhanga) Ya Block Chain.

- Ishoramari muriyi mitungo Rishobora Gukorwa muburyo Bunyuranye Binyuze Mugushora Imari Muri Kompanyi zikora ubwo Bucuruzi cyangwa Ukagura Imari Bacuruza Arizo Zitwa Coins.

- Ushobora kugura iyi mitungo Mvunjwafaranga Wifashishije Amasoko Asanzwe Acururizwaho Iyo Mitungo cyangwa ukifashisha Abahuza Bumenyerewe muguhuza Umuguzi numugurisha Aribo Tuzi nka Brokers.

 

- Gushora muri iyi mitungo nibyo Kwitonderwa , Ni ibyingenzi Cyane Gushora amafaranga udakeneye Vuba cyangwa ushobora Guhomba Ntagutere Ikibazo.

 

Inzira Zitandukanye Zo Gukora Ishoramari Mu Mitungo Mvunjwafaranga.

 

1.Kugura Imari Mvunjwafaranga ( Cryptocurrencies) Ako kanya.

Ushobora Gukora amahitamo yo Kugura Imari imwe cyangwa nyinshi , Amahitamo yawe nanone ushobora guhera Ku Mari Zamaze Gukomera zimaze igihe zimenyerewe aha Twavuga nka Ethereum na Bitcoin Kuko Arizo zamamaye Cyane ndetse zishobora no kuba zifite umurongo uhamye.

 

2. Gushora Muburyo bugufasha kwungukira mwihindagurika ryigiciro cyumutungo ariko bitagusabye kuwugura  Bizwi nka ETFs( Exchange -Traded Funds)

 

Mugihe utifuza Gushora Imari mumutungo Runaka Kugiti Cyawe , Ushobora Gukora amahitamo yo Gushora Imari Mubigo Bigufasha kwungukira muri Iyo mitungo bitabaye ngombwa ko wowe ugura uwo mutungo kuko bishobora kugabanya ibyago byo kuba wahomba bitewe nuko imitungo mvunjwafaranga itarabona ubugenzuzi buhamye ,Guhera Muri Mutarama 2024 Ikigo kigihugu Gishinzwe Kugenzura Imari muri Leta Zunze umwe Z'Amerika, US SEC ( United States Security And Exchanges Commission) Cyemeye Kumugaragaro ko Iyi Mitungo Yatangira Gucuruzwa Nibigo Bikomeye Bisanzwe Bicuruza nindi Mitungo Itandukanye muburyo buzwi nka ETFs (Exchanged Traded funds) bimwe muri ibyo bigo byasabye gutanga iyo service harimo Blackrock,fidelity,ARK investment nibindi byinshi .

 

3.Gushora Imari muriyi Mitungo uteganyiriza Izabukuru.

 

Imitungo Mvunjwafaranga Nimitungo yiyongera ikanamanuka Mugaciro uko Bwije Nuko Bukeye, Biba byiza iyo Uwifuza Kuyishoramo Afite impamvu Nintego Byigihe KireKire Bikaba Aribyo Mubyukuri Biyobora Ishoramari Ryiwe Aho ntago Bimugora Gutegereza Kuko amafaranga yiwe aba Ayazigamiye Intego zigihe Kirekire Kandi Atenda Kuyakoresha Vuba Vuba , Ishoramari rye Rero Rifata umwanya wo Kwiyubaka Rigakura Bikazarangira Rigeze Kukigero Yifuza.

 

 

Tugiye Kurebera Hamwe Uburyo wagura Imitungo Mvunjwafaranga ( Crypto currencies) Wifashishije Amasoko acuruza Izo Mari.

1. intambwe yambere Nuguhitamo isoko Wifuza kuguriraho Imitungo yawe, Mukurihitamo ushobora Kugendera Kuburyo ryamenyekanye ndetse wenda Numubare wabarikoresha.

 

2.Intambwe ya Kabiri Nugufungura Konti Yawe Muri iryo Soko Ndetse ukaniyandikisha utanga imyirondoro yawe Nkumunyamuryango Mushya Muri Iryo Soko.

 

3.Intambwe Ya gatatu Nugushyira amafaranga Kuri Konti wafunguye Mbere yo Kugura Imitungo wifuza Kuba wagura.

4. Intambwe Ikurikiraho Nugukora amahitamo y' Umutungo ( Crypto wifuza Kugura). Nibyiza Kubanza Gukora Ubushakashatsi kugirango Bukuyobore Mumahitamo.

 

5. Intambwe ya Gatanu Nukugura Umutungo wahisemo Ariko Ukabikorana Ubushishozi witondera amategeko namabwiriza Y' isoko wahisemo Gukoresha.

 

6. Intambwe Ikurikiyeho Ni ukubika Imitungo yawe Ku ikofi wakoreye muri Konti yawe Yisoko wifuje Gucururizaho, Kugura iyo bimaze Kugera Kumusozo Icyo Uba ukeneye Nugushyira Umutungo wawe kwikofi nkoranabuhanga Iyo Kofi iba ibitswe Nubuyobozi bwisoko Wahisemo cyangwa wowe Ubwawe Kugiti Cyawe.

 

Ikingenzi Cyo Kumenya Mbere yo Gukora Ishoramari.

Nibyiza kumenya umubare wamafaranga Ugiye Gushora mumitungo igiye kuba iyawe, Ukajya usura Ishoramari ryawe ukareba Aho Rigeze ariko nanone Bigendeye Kuntego zawe ufite Mwisoko ndetse nibikorwa byawe Bikenera Gukoreshwa amafaranga.

 

Gushora Imari mumitungo Mvunjwafaranga Bifatwa Nkaho Ari icyemezo Kigoye Kandi Cyo Kwitonderwa . Igiciro Cy' iyi mitungo Yaba imishya cyangwa isanzweho Ihindagurika Mugaciro cyane Kurusha Indi mitungo tumenyereye nk' Imari nimigabane.

Igiciro cyiyi mitungo Kandi Gishobora Kuzajya Hasi Bitewe Nuko wenda Leta yazabifata nkaho Bitemewe noneho Bikaburirwa Igiciro.

 

Abashoramari Benshi ntago Bakururwa Rwose no Gukora Ishoramari kubera ko Bizeye neza Ko rizazamuka Ahubwo Bahabwa imbaraga Nintego zikomeye ziri inyuma y' umushinga Bifuza Gushoramo Imari, Mugihe ufashe umwanzuro Wo Gushora Imari mumutungo Runaka nibyiza Ko uwukoraho ubushakashatsi Mbere Yuko Rwose uwushyiramo Amafaranga yawe Ndetse Ukitonda cyane Mugihe urimo Guhererekanya Amafaranga yawe mubikorwa Byo Kugura.

 

Uru Ruganda rw'imitungo Mvunjwafaranga rurimo Kwihuta Mugutera imbere, Nibyingenzi Cyane Rero Kwitonda mugihe Wifuza Kuba washora Imari nko Kumushinga Mushya Abashoramari Muri Uru Ruganda Bakwiye Gusobanukirwa neza Ibyiza nibibi cyangwa se Ingaruka Zigaragara muri Uru Ruganda , Niba ufata Uru Ruganda Nkuruganda udashobora Guhuriramo Nibihombo ibyiza Nuko Ishoramari ryawe Waba Uryihoreye Kuko Ni Ishoramari nkirindi Ryose, Kandi mwishoramari Twese Tuzi Ukuri Yuko Habamo Kunguka No Guhomba.

Inama Itangwa Nabahanga ndetse nibigo Bikomeye Mubyishoramari ndetse nimitungo Nkoranabuhanga ni ugushora amafaranga ushobora Guhomba Ubuzima Bukaba bwakomeze Mbese ntaguteze Ikibazo mugihe waba wayabuze.

 

Tugiye Kurebera Hamwe Bimwe mubibazo Bihuriweho  abantu Bashobora Kwibaza Kubijyanye Niri shoramari ryo Mumitungo Mvunjwafaranga ( Crypto currencies).

 

Ese Nubuhe bwiza Bwiyi mitungo Mvunjwafaranga ( Crypto currencies) Kuburyo umuntu Yahitamo Gushoramo Imari?

Ishoramari mumitungo Mvunjwafaranga ntago aribyaburiwese. Igiciro kiyi mitungo Mvunjwafaranga Gikunda Guhindagurika Cyane Mugaciro, Ibirero Bigatuma Abashoramari benshi Batabona iyimitungo nkahantu Heza Ho Kuba Bashora Imari Yabo Gusa niba uri Umushoramari ushobora kwihanganira Ibyo Gushora Imari Mu mumutungo Mvunjwafaranga umwe Cyangwa myinshi Rwose Bishobora kuba byaba Byiza Kuri wowe kuko ni ikoranabuhanga rishya rijyanye nicyerekezo isi irikuganamo cyanecyane kubijyanye nikoranabuhanga mubyimari.

 

 

Ese Nigute Nashora Imari Mu Ifaranga rya Bitcoin ?

 

Birashoboka Ko washora Imari yawe mu Ifaranga rya Bitcoin Wifashishije amwe mumasoko Acururizwaho Imitungo Mvunjwafaranga urugero nka Coin Base cyangwa Binance , Ubundi buryo bwo kuguramo iri Faranga Rya Bitcoin Ni ukurigura Mubigo byamaze gusaba uburenganzira bwo gutanga service zo kuribyaza umusaruro bitabaye ngombwa ko uyigura Ibizwi nka ETFs( Exchange -Traded Funds).

Uburyo Bwa Gatatu Bushoboka Nukugura imigabane nko mubigo Bikomeye Bikora umwuga wo Gucukura Bitcoin( Bitcoin Mining companies) cyangwa se bikora indi mishanga ijyanye na bitcoin cyangwa blockchain.

 

 

 

Ese Nkeneye Amafaranga angahe Kugirango mbashe Kugura Ino mitungo Mvunjwafaranga?

Ushobora Gushora Imari muri Bitcoin Cyangwa Undi Mutungo Bitagusabye Rwose Gushyiramo Mafaranga Menshi nkurugero Rwose ushobora nko Kugura Imari Wifashishije Isoko rya CoinBase Ukoresheje Nkama Dolari abiri 2$ Ukayavunja Mwifaranga Ryigihugu Uherereyemo.

 

 

Hari uburyo bwinshi Bwo Gushora mumitungo Mvunjwafaranga ubaye Ubikeneye ukaba wabasha Kwihanganira ihindagurika Ryigiciro Ribamo Rwose aha Ufite amahitamo menshi , Ntago waterwa ubwoba no Kubona igiciro Cy' iyi mitungo kimanuka Kuko abandi Bashoramari baba bafite ubwoba ko Igiciro kinini Kizakurikiraho Gishobora Kubacika , Uku Guhindagurika kwibiciro Bitera kuzamuka Gukomeye Kwiyi Mitungo , ibiciro Binini bitari byitezwe Kuburyo Bishobora Kuzamura Ishoramari ryawe Muminota cyangwa amasaha Igishoro Cyawe Kikaba cyakwikuba kabiri Cyangwa Gatatu Birashoboka . Gusa ntakizere Gihamye Gihari.

 

 

IKITONDERWA: Iyo Dukora izi nkuru Ntago tuba Dushishikariza abantu Gushora amafaranga yabo icyo Dukora Ni ukubasangiza Ubumenyi kubijyanye Naya masoko no Kugira ngo Duhane amakuru, Wifuza Gushora Imari yawe Wakwegera Abajyanama Mubyubukungu  Babihuguriwe Bakagufasha kumenya Neza aho washora Imari.

 

Dusangire Ibitekerezo, Ese nyuma yo Gusobanukirwa ino Mitungo nuburyo ikoramo ubona ahazaza Hayo ariheza, Bizaguma hamwe , bizasubira Hasi cyangwa Hari ukundi Ubibona?

Dusangize Igitekerezo unyuze mumwanya Wahariwe Ubutumwa bw'umusomyi ( Comment Section) Udusangize Igitekerezo Cyawe.

Niba wifuza kumenya amakuru yimbitse kuri digital assets ushobora kudusura kumbugazacu @intogorefintech cyangwa ukatwandikira kuri email yacu: info@intogore.com

# Intogore Fintech

 

#Imitungo Mvunjwafaranga

 

 

Edited and Published by DUKUNDANE Chretien.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
1 Comments
Emmanuel
2024-05-12 21:29:02
Hello ndabashimira intambwe mwateye yo kudusangiza ubumenyi bwiyi mitungo mwagize neza. Imana ibashoboje mwazadusobanurira muburyo bwimbitse mukinyarwanda ariya masomo ari kuri binance academy ndetse mukaza kurikirana nayo iriya University izatanga
Leave a Comment