° Iyi nyigisho uraza gusangamo Ibyibanze
kubucuruzi Bwa Spot Kandi irakwereke uburyo wakoresha Isoko rya Binance
Mukugura cyangwa Kugurisha Ino mitungo Yo mwikoranabuhanga Ahariho hose nigihe
Cyose Ubishakiye.
INTANGIRIRO
Abantu benshi Batangiye urugendo rwabo mubucuruzi
no mwishoramari Kumafaranga y'Ikoranabuhanga ( cryptocurrencies trading and
investing) Akenshi batangira Bifashisha Uburyo Bwa Spot Trading Bumwe muburyo
bworohera benshi bagitangira Ari bashya mumasoko yamafaranga nkoranabuhanga (
Cryptocurrencies) Bakabukoresha Mukugura ndetse no Kugurisha Aya Mafaranga.
Amasoko atanga service
zijyanye no gucuruza crypto spot nk'isoko rya Binance , agerageza gutanga service kuburyo bworoheye
buri wese muri platform zabo Bikanaborohera kuba bagura ndetse bakanagurisha
iyi mitungo kukiguzi gitoya Ntago
bifasha abagitangira Gusa kuko Nabasanzwe bamaze igihe muri Aya masoko rwose Bikomeza
kuborohera.
Muri iyi nyandiko turaza kugaruka cyane
Kubyibanze kubucuruzi Bwa Spot Trading kwisoko Rya Binance Nuburyo itandukana
nizindi Ngeri zubucuruzi Bukorerwa Kwisoko rya Binance Turaza Kandi Kugaruka
cyane kubyiza by' Ubucuruzi bwa Spot Trading kwisoko Rya Binance nyuma rero
Turaza kwiga uburyo wowe Ubwawe watangira Ubucuruzi bwawe bwa Spot Kwisoko rya
Binance .
ESE SPOT TRADING NIKI MURI MAKE?
Sport trading nuburyo bwihuse Kandi
Bunogeye umucuruzi muguhererekanya Imitungo byoroshye Kandi byihuse , Nibumwe muburyo buherwaho mugucuruza imitungo
muby'imari (Financial assets) Harimo nka crypto currencies, Imari kwisoko ry'
Imari nimigabane, ibicuruzwa bisanzwe Ubucuruzi bwa Forex Bonds nibindi Byinshi
aho umuguzi agura kugiciro gitoya akaza kugurisha kugiciro kirihejuru .
Ubucuruzi bwa Spot Bukorwa hadakoreshejwe
uburyo bwo kwongera igishoro cyawe hakoreshejwe inguzanyo kugira ngo wunguke
menshi buzwi nka (Leverege) binyuze
kumasoko acururizwaho iyo mitungo nk'isoko
Rya Binance.
ESE NIRIHE TANDUKANIRO RIBA HAGATI Y'
ISOKO RYA SPOT, N' ISOKO RYA FUTURES
Ubucuruzi bukoresheje uburyo Bwa Spot
Trading Bukorerwa kubucuruzi Bwigihe kitari Kirekire( Short term trades) Kandi
bigakorwa Ako kanya nimugihe Amasoko ya Futures yo Habamo Amasezerano yo
Gufata inyungu mugihe cyemeranijweho yo mugihe kizaza .
Ubucuruzi bwa Spot ( spot trading)
Bushingira Kugiciro kiri gufatirwaho kwisoko muri ako kanya ndetse ugendeye
no Kubagura nabagurisha Ako kanya.
Mugihe Kurundi Ruhande Futures igendera Mumasezerano yahazaza Hagati Yabaguzi
nabagurisha.
Ikindi futures ubasha kuba wakwungukira
muri buri cyerekezo igiciro cya asset urigucuruza cyerekeramo mugihe kiri kumanuka
cyangwa se kirikuzamuka,naho spot ho wunguka gusa igihe igiciro cya asset urigucuruza kirikuzamuka
NIRIHE TANDUKANIRO HAGATI YUBUCURUZI BWA
SPOT NA MARGIN TRADING
Ubucuruzi bwa Spot busaba kugura asset
yuzuye kumafaranga yawe ukanayigura Ako
kanya , mugihe Margin Trading yo ikwemerera kwitiza Imitungo Ikaba
Yongera kuba umuntu yahomba Umutungo we cyangwa akunguka,Ikabamo Kwiyemeza kuba
wahomba Bikomeye ariko wakunguka ukaba rwose wakunguka kurwego Rwo Hejuru.(
High risk but High Rewards, High risk High Loss).
BIMWE MUBYIZA BYA SPOT TRADING
°RISK NTOYA: ubucuruzi bwa spot
trading buha ububasha umuntu bwo kuba
uguze umutungo byanyabyo kuburyo yawukoresha icyo ashatse mugihe ashatse ibi
bimuha namahirwe yo kutagirwaho ingaruka no kuba yabura igishoro cye bitewe
nuko igiciro cyuwo mutungo cyagiye mucyerekezo atahisemo bizwi nka (liquidation).
Nigitekerezo Kiza kumuntu wifuza Kugura no Kubika Imitungo nkoranabuhanga.
° NI UBURYO BWOROHEREZA ABABUKORESHA
Ni uburyo bwiza Bworohereza abatangizi
ndetse nabandi basanzwe Bakoresha amasoko Gukora Ubucuruzi bwabo.
° KWINJIRAMO MUBURYO BWOROSHYE NDETSE NO
GUSOHOKA
Abacuruzi Bakoresha ubu buryo Bwa Binance
spot trading bashobora kwinjira no Gusohoka rwose Mwisoko muburyo Bworoshye.
INZIRA WANYURAMO UKORA UBUCURUZI BWAWE
BWA SPOT KWISOKO RYA BINANCE
Muri uru Rugero turaza kurebera hamwe
Ukuntu wakwinjira kwisoko rya Binance ndetse nahaba hari Urutonde rwimitungo
wagura Nyuma turaza kurebera hamwe Ukuntu wagura Ifaranga rya Bitcoin
ukoresheje amafaranga ya USDT wifashije Igiciro ushaka ntarengwa bitewe
nigishoro ufite( Limit order) Turaza Gukurikizaho urugero rw' ukuntu wacuruza
Bitcoin zawe muri USDT ukoresheje
igiciro kiri kwisoko ako kanya bizwi nka market order .
WAKWIBAZA NGO NIGUTE WAKWINJIRA KWISOKO
RYA BINANCE NKABONA IMITUNGO IGARAGARA KWIRYO SOKO?
1. Mbere nambere urinjira kuri Konti yawe
ya Binance Ushake ahantu Handitse Ijambo Trade.
Fig: 1

2. uzahita ugezwa ahantu Hari ibicuruzwa
kuri Binance.
FIG 2.

3.Kuruhande rw' ibumoso Hari ikizwi nka
order Book cyangwa igitabo cyibiciro hagati yabagura nabagurisha Yaba kugura
cyangwa Kugurisha ushaka Kugurisha Ukora ahari ibara ry' umutuku Handitse sell
Mugihe aho Kugurira ho Hari Mu ibara Ry' icyatsi Kibisi.
Fig3:

4.Igishushanyo cyerekana umutungo wahisemo
uko ugenda uhindagurika Mugaciro nicyo Uhita ugeraho niba wahisemo wenda
Bitcoin baraguha igishushanyo cya Bitcoin kizwi nka chart ( BTC USDT).
FIG 4.

5. Urutonde rwibicuruzwa Ruri kuruhande
rwiburyo Ruba ruriho ubwoko bwose bwibicuruzwa biri Ku isoko rya Binance ariko
Ushobora no gukanda ahari Ikimenyetso cyo Gushakisha Ugashaka ubundi bwoko
bwigicuruzwa Wifuza( Coin).
FIG 5:

6.Hasi mugishushanyo cyerekana igiciro
cyumutungo wahisemo Hari umwanya
werekana aho ushobora Gukora mugihe wifuza Kugura cyangwa Kugurisha ariko Mbere
nambere Uba usabwa Gushyira amafaranga ku ikofi yawe( Fund wallet).
FIG 6.

7. Urugero wenda niba urimo Kugura Ifaranga
rya Bitcoin ukoresheje USDTs , icyo ukeneye bwambere ugomba Gushyira USDTs ku
ikofi yawe ya Spot . Ukanda iki Kimenyetso [+] ushaksha Konti yawe Ukanahitamo
Uburyo bukunogeye.
FIG 7


NIGUTE WAGURA BITCOIN UKORESHEJE USDT
1. Intambwe yambere nuguhitamo ubwoko
bwicyo Ugiye Gucuruza, urugero ntarengwa Rugufasha mugushyiraho igiciro
ushaka Gucururizaho Kugicuruzwa wifuza
Gucuruza( Ntago aringombwa igiciro cyako kanya ) Ibyo isoko rigenderaho Byo
bizagerageza Kugushyiriraho igiciro Vuba Bishoboka kugiciro kigezweho
Fig 1.

2. Niba urimo Gukoresha igiciro ntarengwa(limit
order) Shyiraho amafaranga wifuza nigiciro ushaka kuguriraho Noneho ukande
ahanditse ngo [ BUY BTC] Kugirango ugure.
FIG 2

3.Uzakira Ubutumwa Hejuru muruhande
rwiburyo kuri telefoni cyangwa mudasobwa yawe Ko wamaze Kugura, nkwibutsa ko
ushobora no kubona Ibyo waguze imbere aho urimo Gucururiza.
Fig 3.


4. Bitcoin Nigera kugiciro wifuje
kuguriraho , Ubwo igihe kizaba kigeze ko baguha Bitcoins zawe waguze.
Fig 4.

NIGUTE WACURUZA BITCOIN ZAWE KURI USDT?
Inzira zo Gucuruza Bitcoin zawe ntago
zitandukanye cyane nizo Kugura byenda rwose kumera kimwe. Reka turebere Hamwe
Muri Runo Rugero uburyo twakoresha isoko tugurisha.
1. Hitamo ubwoko bwumutungo wawe, Shyiramo
amafaranga ubundi ukande ahanditse [ Sell BTC]
FIG 1:

2. Mugihe Turi Gukoresha ibigenwa nisoko(market
order) igiciro cyo Gucururizaho kizahita Gikorwa hahite hiyandika ikijyanye
nicyo Umutungo ugezeho
Fig 2.


NIGUTE NJYE NABASHA KUREBA IBYO NAGUZE ?
Ushobora kureba ibyo waguze cyangwa
kugenzura uburyo wagiye ukora transaction urebye hasi kumusozo wumwanya wa spot
trading.
Fig

Nanone Kandi Uba ushobora Guhindura ibyo
watumije ( Edit orders) ubashije Gukanda Hafi nahanditse price na amount.
FIG :

Kuruhande rwiburyo wakanda kukamenyetso
kanditseho Bin icon mugihe utifuza Gukomeza ibyo watumije.
Fig :

Muguhagurukira uru rugendo rw'ishoramari
Ubucuruzi Akenshi butangirwa byoroshye unyuze kuri Spot .
Binance spot itanga uburyo bwiza bwerekana
neza Imitungo itandukanye Kukiguzi gitoya
Kandi Rukaba urubuga rwiza kubantu bifuza kwinjira ndetse nabasanzwe mwisoko
rya CryptoCurrencies.
kungura account kuri binance utangire ucuruze spot trading
Fungura account kuri MEXC utangire ucuruze spot kuri crypto zikiri ntoya
Fungura account kuri kucoin utangire ucuruze spot trading muburyo bwiza kandi bwizewe
Disclaimer: Amafaranga y'Ikoranabuhanga
namafaranga ahindagurika Mugaciro Cyane Kuburyo kuyashoramo Bisaba ubushishozi
no Kubanza Gukora ubushakashatsi, icyo Dukora ni ugutanga amakuru namasomo
yakuyobora mugihe waba ufashe umwanzuro wo Gutangira Ishoramari, wifuza
ubujyanama Mubyubukungu wakwegera ababihuguriwe.
Dusangire Ibitekerezo: Nyuma yo Gufata
iri somo rijyanye nubucuruzi Niki wungukiyemo , Dusangize muri make icyo ubona
Buno bumenyi Bugiye kugufasha Murugendo
rwawe rw' Ishoramari.
injira muri group yacu ya whatsapp
#Intogore Fintech Courses
# Binance Africa
Edited and Published by DUKUNDANE
Chretien.
0 Comments