Itegeko ryashyizweho Ryahinduye Amasezerano
yarasanzweho nkamande yacibwaga abakerewe kwishyura , ibihano, amabwiriza
yagenderwagaho ndetse namategeko yagengaga Imitungo yabantu Kugiti Cyabo, Byose
byahinduwe Kugirango Batangire bahe Agaciro iyi mitungo.
Imitungo y' Ikoranabuhanga ikomeje
Kwigaragaza nkimitungo Yo Gushorwamo Imari , Ndetse nabanyamategeko benshi
Bakaba batekereza cyane Kuhazaza Hayo Nuburyo yahabwa Imbaraga mugushyiraho
amategeko ayigenga , Ikigo cya Dubai international Financial centre ( DIFC)
kimwe mubigo Binini Kikaba nigicumbi Muguteza imbere Ubukungu Mpuzamahanga Nko
Muburasirazuba bwo Hagati , Africa ndetse nigice Cya Aziya y'amajyepfo Bashyizeho Itegeko Rigenga Imitungo
nkoranabuhanga Baryita " Itegeko Ryambere Kwisi" Rigenga Imitungo y'
Ikoranabuhanga Mukwerekana ko Uru Rwego rw' Imari nkoranabuhanga ruriho Kandi
Ko Rukora.
Uretse iri Tegeko Kandi , Uru Rwego rw'
Imari rwavuguruye Nandi Mategeko Asanzwe Agenga Umutekano amande nibihano ndetse nitegeko Ryemeza Imwe mumitungo
nkoranabuhanga nkamafaranga Yemewe Muguhererekanya Ibicuruzwa No Guhindura
inyito yayo akaba kimwe mubice byubukungu Bisanzwe Binyuze muri iri Tegeko
Rishya.
Umuyobozi w' Ikigo Cya Dubai international
Financial centre ushinzwe amategeko
nishyirwa mubikorwa ryayo Jacque Visser Yasobanuye ububasha iri Tegeko Rifite
ndetse Nicyo riraza Gufasha Kwisi, Bwana Visser Yasobanuye ko iri Tegeko
ryashyizweho Kugirango Rihereze ububasha mumategeko iyi mitungo nkorana Buhanga
nkitegeko Ryumutungo , Inyandiko ikubiyemo iryo Tegeko Yerekana Uburyo iyi
mitungo yo mwikoranabuhanga ( Digital assets) icungwa , igahererekanywa
nababyumvikanyeho kumpande zombi.
Leta Ya Dubai yemeje itegeko Rigenga
Imitungo y' Ikoranabuhanga Mumwaka wa 2022 Bashyiraho nikigo gishinzwe
Kugenzura ishyirwa mubikorwa Kwiryo Tegeko Virtual Assets Regulatory Authority
( VARA) nkikigo Kirihagarariye Ariko ntago Ryigeze Rikurikizwa mukigo Dubai
international Financial centre (DIFC ) Nkikigo kigenga Cyari Gifite ubuyobozi
bwacyo bukireberera Ndetse nabahanga bacyo mugucunga no Kubungabunga ibijyanye
n'imari yacyo.
Mukwezi kwa Munani nibwo Ikigo Dubai
international Financial centre( DIFC) cyatangaje ko Kizatera inkunga
abandikisha imishinga yabo Ishingiye k'ubwenge Bukorano( Artificial
intelligence) ndetse na Kompanyi Zubakiye Kuri WEB 3, DIFC itegereje iyo
Mishinga ko izatangira Gukorera Mucyanya cyayo Cyabugenewe.
Dusangire Ijambo, Ese wowe utekereza iki
kuri iri Tegeko ryashyizweho na Dubai international Financial centre ( DIFC)
Ese ubona Haricyo Rigiye Guhindura , Kugabanya cyangwa kongera kubasanzwe
Bakora Ubucuruzi bwiyimitungo? Tubwire Mumwanya Wahariwe igitekerezo Cy'
umusomyi ( Comment Section).
#Intogore Fintech
# Digital Assets Regulation
Edited and Published by DUKUNDANE
Chretien.
0 Comments