ikigo cya #microstrategy kiri mubitunze bitcoin nyinshi kwisi cyazamuye bitcoin gitunze kizigeza ku 190,000 gihita kigerra kumwanya wa 1 mubigo bibitse bitcoin nyinshi.

Kugeza ubu #Micro strategy Babitse Bitcoin zigeze ku 190,000 BTC Microstrategy inc., Bashyize Hanze Raporo yabo yuburyo bagiye binjiza inyungu zabo zigihembwe Cyanyuma cy' umwaka ushize ( Quarter 4, 2023) Ibyo babishyize hanze Kuruyu wa 2 Tariki 6 Gashyantare 2024.

Iki Kigo Cyahishuriye abantu ko Cyaguze Bitcoin  31,755 Zirenga mumpera zigihembwe cya Gatatu cy'umwaka ushize wa 2023 Hiyongereyeho Bitcoin 850 zaguzwe Muri Mutarama 2023.

Umuyobozi mukuru W'ikigo Michael Saylor Kuwa kabiri Yatangaje kurubuga Rwa Twitter Rusigaye Ruzwi nka X agira ati:

 

" Muri Mutarama 2023 Ikigo cyacu Cya #Microstrategy Cyaguze Bitcoin 850 Zihwanye na Miliyoni 37.2 zamadolari Kugeza ubu tukaba tumaze kwibikaho izigera Ku 190,000 Byagezweho mumpera zumwaka ushize wa 2023."

 

Umutungo Mbumbe wikigo Uhwanye na Bitcoin 189,150 utabariyemo igihombo cya 2.269 miliyari zamadolari Bagize ibyo byasobanuwe Nubuyobozi bwa Company.

 

Ubuyobozi bwa Kompanyi ya microstrategy kandi bwavuze ko Bwungutse Bitcoin 31,755 Zinyongera uhereye mumpera Z'igihembwe cya Gatatu cy'umwaka wa 2023( Since The end of 3rd Quarter) Mugihembwe Cyakane cy'umwaka ushize nabwo cyabaye icyo Kwiyongera Kwa Bitcoin kuri Balance sheet ya Kompanyi yacu, Kandi Turushaho Kwunguka Muburyo bufatika Muricyo gihembwe  cya 4 cy'umwaka washize 2023.

 

Kugeza ubu tukaba tubitse Bitcoin zisaga 190,000,

Kukigereranyo tuguriraho muri Buri Gihembwe cy'umwaka kingana nibihumbi 31,224 by' amadorari y' Amerika.

 


# MICRO STRATEGY HOLDING CHART


 

 IKIGO CYA MBERE KWISI GITEZA IMBERE BITCOIN

Muri imurika( Presentation) Bakoze mumpera zigihembwe cya 4 ari nacyo cya nyuma cyumwaka wa 2023, Ikigo cya Microstrategy cyatangaje ko cyifata nkikigo cyambere mukubika no Guteza imbere Bitcoin Ugereranyije nibindi Bigo Bicuruza Bitcoin

 

FIGURE: MICROSTRATEGY -BITCOIN DEVELOPMENT COMPANY

 

 " Turi ikigo Gukora Kandi gishishikajwe n' Iterambere nahazaza heza Ha Bitcoin, Binyuze mubikorwa byacu Muri ayamasoko y' ubutunzi Bw' Ikoranabuhanga ( Financial markets) Binyuze mubuvugizi ndetse No Guhanga udushya mw'ikoranabuhanga.

 

 

# Microstrategy Bavuze bati " Nkikigo Gikora Business , Twiyemeje Gukoresha amafaranga naho yaba ayacu cyangwa ideni Ariko tukagerageza kwigwizaho Bitcoin nyinshi Zishoboka , Bitcoin niyo Dufata nkumutungo Wacu wibanze tugomba Gutunga."

 

Bakomeje Bavuga ko Bubaka Kandi Bafasha Ibigo Bitandukanye by' Imari Byubakiye kwikoranabuhanga rya Artificial intelligence ( AI) Bakabaha Softwares zo Gukoresha bakanabamamaza.intego yabo nuguteza imbere isi y'Ikoranabuhanga muri Rusange Bakora Application zitandukanye za Bitcoin.

 

Bavuga ko Bizeye Cyane ko Guhuza imbaraga kwabo nkikigo Bakibanda Muguhanga udushya Mw'ikoranabuhanga Bizatanga Amahirwe Yumwihariko muguteza imbere Ubukungu.

 

 

Wowe utekereza iki kuri Microstrategy ibitse Akayabo Ka Bitcoin zisaga 190,000 ikaba Yifata nkikigo cya mbere muguteza imbere Bitcoin no kubika nyinshi.

 

Duhe igitekerezo cyawe Mugice Cyahariwe Ubutumwa bw'umusomyi ( Comment Section).

 

 

#IntogoreFintech

 

 

# Bull Run 2024

 

 

# Microstrategy

 

 

# Bitcoin Updates

 

 

Edited & Published By DUKUNDANE Chretien 

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment