Igihugu cya El Salvador Gikomeje Gutanga Ubwisanzure kubashoramari muri Crypto, mugihe Argentine iri hafi Kwemera Crypto Nk' amafaranga.

El Salvador ikomeje Gushyigikira Abashoramari muri Crypto currency bifuza gutura muri kiriya Gihugu, Nimugihe Prezida wa Argentine Javier Milei Yifuza gutegeka igihugu cye kwakira Crypto currency nkamafaranga ashobora Gukoresha Bisanzwe nkayandi Yose.

Leta Ya El Salvador yaranze itekegeko ryemerera Abashoramari bo hanze y' Igihugu bifuza Gushora mumishinga y' imbere mugihugu ijyanye na Bitcoin, uwo mushoramari yabyifuza agahita aba Umuturage wa El Salvador ibyo bikaba byarahamijwe n' Ibitekerezo bya Perezida w' icyo Gihugu BUKELES NUEVAS, Mu nama yatangaga uburenganzira n' inshingano kuri abo bashoramari.

 

Yavuzeko uburyo bworoshye bwo kubonamo ubwenegihugu bwa El Salvador arigufasha Imishinga iteza imbere ubukungu binyuze muri Bitcoin Hatitawe cyane kumubare wamafaranga yashowemo.

 

Nimugihe ubusanzwe kuba umwenegihugu Byasabaga byibura kuba umaze byibura Imyaka isaga itanu kumuntu uturuka mubihugu bidakoresha Ururimi rw' Icyesipanyoli.

 

Ku itariki 08/12/2023, Nibwo Leta yatangaje gahunda yayo Bise "Adopting Elsavador" Tugenenekereje mukinyarwanda Bivugango  El Salvador iri kwakira. Iyo gahunda yashyizweho mukwigwizaho Abaturage basobanukiwe ibijyanye Na Bitcoin aho Umushoramari utari  umunyagihugu ariko wujuje Miliyoni y' idorari mur Bitcoin cyangwa USDT yahitaga ahabwa ibyangombwa byo gutura muricyo Gihugu ntakindi Kiguzi.

 

Gusa iyo gahunda ikazajya yakora Abashoramari 1000 gusa Byibura mugihe cy' umwaka.

 

ARGENTINE MUNZIRA ZO KWAKIRA BITCOIN NK'IFARANGA RISHOBORA GUKORESHWA

Leta ya Argentine iri munzira zo kwakira Bitcoin nk' ifaranga ryakoreshwa cyangwa  bakaba bashyiraho Indi Cryptocurrency bemeranijweho. Ibi bibaye nyuma y' uko Perezida w'iki Gihugu Javier Milei ategetse ko Hakorwa isuzumwa kuri ayo mafaranga.

Minisitiri W'Ububanyi n'amahanga  n' ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri kino Gihugu Diana Mondino Yatangaje ko amasezerano yo Guhererekanya amafaranga agiye Gushyirwa Muburyo bw' amafaranga ndetse n' imitungo.

Yavuze ati "Turemeza Kandi turahamya ko Igihugu cyacu cya Argentine Gishobora kwemeranywa na Bitcoin Cyangwa iyindi Crypto nkuko Dusanzwe tubara Ku biro cyangwa kuri Litiro.

 

Perezida wa kino Gihugu cya Argentine Javier Milei yatangaje byihutirwa ko Hagomba kuba Impinduka mwitegeko nshinga ry' iki Gihugu ategeka Kandi Ko Hagomba kubaho Ubwisanzure k' Ubukungu bw' Igihugu.

Iri tangazo rya Perezida ryahawe agatazirano K'iteka ryihutirwa Kandi rikenewe mubukungu bwa Argentine.

 

Iriteka Kandi ritegurira Kwegurira abikorera Kompanyi zisanzwe Ari iza Leta, nimugihe abikorera bari basanzwe bavugako mubyukuri nta mahirwe babona. Yavuze ati Abantu bavugako nta mahirwe babona Turashaka rero Gukora amasoko ashobora Guhangana Muburyo bwatanga umusaruro.

 

Iri Teka rero riri gutekerezwaho  no Gushakirwa ikirango nabamwe mubahanga kugirango rizaganirweho munteko Ishinga amategeko Kugirango barebe niba impande zombi za Guverinoma zishobora kuryemeranywaho.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment