El Salvador ni igihugu giherereye muri America yo hagati kikaba gituwe n'abaturage bangana na miliyoni esheshatu na magana atatu. Ku itariki 7 Nzeli 2021, Iki gihugu gito cyatunguye amahanga yose ubwo cyemezaga ifaranga ry'ikoranabuhanga Bitcoin nk'ifaranga ry'igihugu.
Itariki nk'iyi, umwaka ushize President wa EL Salvador Nayib Bukele yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko bagiye gutangira kugura Bitcoin imwe buri munsi. Ibi byakuruye impaka nyinshi mu baturage ndetse na International monetary Fund (IMF) iburira iki gihugu ko kugira Bitcoin ifaranga ry'igihugu ryifashishwa mu ihererekanwa no kwishyura ibicuruzwa nta nyungu ibirimo ahubwo ko byateza igihombo gikabije ariko ubuyobozi bwa EL Salvador bubyima amatwi.

Muri icyo gihe cyose, iki gihugu cyatangiye kugura Bitcoin mu ibanga ndetse bivugwa ko ku itariki 7 Nyakanga 2023 hari hamaze kugurwa bitcoin zisaga 2381 ku mpuzandengo y'igiciro kingana na $43,357. Nyuma yo gutangira kugura Bitcoin imwe buri munsi, haguzwe izifite agaciro ka $9.5 million ndetse ubu igiciro cya Bitcoin kikaba kimaze kuzamuka ho 120%
1 Comments
Chretien Dukundane
2023-12-08 10:39:16