Igihugu cya El Salvador, Cyemeye guha urwandiko rwo gutura muriki gihugu (Visa), abashoramari bose babyifuza Bafite Million imwe y'amadorari muri Crypto.

Murwego rwo kwigizaho Abaturage basobanukiwe #Crypto, Igihugu cya El Salvador ubu Cyamaze Guha urwandiko rwo gutura muriki gihugu#Visa kubashoramari Bose babyifuza bafite Miliyoni Y'amadorari muri Crypto (Bitcoin/USDT)

Igihugu cya El Salvador, Ni Igihugu giherereye muri Amerika yo Hagati , mumajyaruguru y' inyanja ya pasifike( Pacific ocean) kikaba Hagati ya Hondurasi(Hondurus) na Gwatemara(Guatemala).

 

Nikimwe mubihugu Bike kumugabane wa Amerika byamaze kwemeza #Bitcoin(BTC) nk' ifaranga rikoreshwa mugihugu( Bitcoin as Legal Tender)




Iyi gahunda ya Elsavador yo Gukuraho Visa kubashoramari muri Crypto irasaba umushoramari ubyifuza kuba byibuze Yujuje miliyoni y'Idorari muri Bitcoin cyangwa USDT ($1M BTC/USDT)


Minisitiri W'Ububanyi namahanga wa El Salvador 


Madame Adriana Mira , Yagaragajeko Iyi gahunda Ari  umusanzu  ukomeye Kubantu bifuza Gushyigikira  igihugu cya El Salvador munzira yacyo Yo kubaka iterambere rirambye.


Yavuze ati ''Ino gahunda yo Gutanga Urwandiko rw'Inzira rw' Ubwisanzure(El Salvador Freedom Visa) Bizatanga amahirwe akomeye kumuntu wese wifuza Gufatanya Na El Salvador mukubaka ejo Hazaza Heza"


Yanavuze Hazajya Hafatwa Byibura Abashoramari Bafite igishoro kingana na Miliyari y' amadorari buri mwaka, iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri Y'Ububanyi namahanga Muri kino Gihugu cya El Salvador!  Ivugako Rigenewe Gutera imbaraga Abashoramari Bifuza kwinjira mugihugu mukubaka Iterambere rirambye Mumuco, ubuziranenge nimibanire y' Abaturage.


 Paolo Arodoino, Umuyobozi mukuru w' Ifaranga ryifashishwa mukuvunja Cryptocurrency currency kumasoko agiye atandukanye ryamenyekanye nka USDT, Yagarutse kukizere bagiriwe  na Leta ya Elsavador Nkumufatanyabikorwa muri uyu mushinga , Yavuzeko aramahirwe akomeye Bagize yo Gukorana na #El Salvador

 

Yagize ati "Uyu mushinga urimo kwerekana ubushake mugufasha Abaturage Kugera kumudendezo kubaturage mubigendanye n' ubukungu( Financial Freedom) no Guhanga Udushya( Innovation) Rero twavugako aribyagaciro ugereranyije n' ibindi Bihugu.


ESE NIKI UTEREZA KURI IYI VISA NSHYA IZAJYA ITANGWA  NA EL SALVADOR ,DUSANGIZE IBITEKEREZO BYAWE NUKO UBYUMVA KURI IYI NGINGO MUGICE CYAHARIWE UBUTUMWA ( COMMENT SECTION) 



#El Salvador visa


#Bitcoin news

#Bull run 2024


Published by Dukundane chretien

+250784378723

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment