BTC PRICE CHART 20.March.2024.

Igiciro cyo Kumanuka Kwa Bitcoin Kitezwe
kugera kubihumbi $60,000.
Amakuru atangwa nabasenguzi ba Coin
Telegraph na Trading View Berekanye ko Igiciro cya Bitcoin kirakomeza kumanuka
Kugeza kigeze Kubihumbi $60,760.
Ubu Bitcoin yamanutseho 17.5% Tugendeye
kugiciro cyayo yari yagezeho bwambere Mumateka yayo , Byakomeje Kutera
abanyemari benshi cyane kugurisha Bitcoin zabo kubwinshi.
Ese Imanuka rya Bitcoin abahanga Niki
Babivugaho.
Mugihe cyose isoko Rya Cryptocurrencies
ryabayeho Ntagihe nakimwe abahanga Bigeze batanga Inama yo Kugurisha
cryptocurrency zawe mugihe Isoko ririmo Kumanuka, Abo muganiririye cyangwa iyo
Ugerageje Gukurikira icyo Babivugaho Bavuga ko aba arigihe cyiza Rwose Cyo
Kugura Nyinshi Kugira ngo mugihe Isoko rizaba rihindukiye Abashoramari
bazabashe Gukorera Amafaranga.
Mugihe Isoko Riri Hasi Kubashoramari nicyo
Gihe kiza Cyo kwinjira, Kuko Harigihe Abashoramari cyane cyane Abashya
babyitiranya Bakumvako Igihe Kiza Cyo kwinjira Mwisoko arigihe Cryptocurrency
ziri mucyerekezo cyo Kuzamuka ariko ntago Ariko Bimeze mubyukuri iyo amasoko
arimukerekezo cyo Kuzamuka Kiba arigihe cyo Gufata inyungu ntago aricyo Gihe
kiza Cyo Kwinjira mwisoko.
Abahanga Bakorera kugitangazamakuru kizwi
nka CoinDesk Batanze Inama zuko Umushoramari ashobora Kwitwara mugihe Isoko
Riri Hasi, izo nama nizi Zikurikira.
1. Gukora icyo Bise Dollar Cost average bivuze
ngo wajya ufata amafaranga make byibura ukiyemeza kugura umutungo mugihe
wagennye Ariko Muburyo Buhoraho, Urugero ukagira Imitungo wibikaho Buri
Cyumweru cyangwa Buri kwezi) Ubu ni Bumwe muburyo bwiza Bushobora Gutuma
Utagirwaho Ingaruka N'isoko Kuberako
Niba asset ziri Hasi Ugura izijyanye nubushobozi bwawe Kuko wenda ushobora
Kugurira Hejuru uguriye icyarimwe isoko rikajya Hasi.
2.Iteka kugura igihe ubona isoko Rigiye
Hasi kukigero Wifuza.
3. Kubaka Portfolio yawe Ugashyiraho Imari
zitandukanye.
Nizihe mpamvu zindi zishobora Gutuma
amasoko ya Cryptocurrency ajya Hasi?
Hari impamvu nyinshi zishobora Gutuma
amasoko Y' Imari y'Ikoranabuhanga ajya Hasi Twavuga nkamakuru Yubukungu,
Ibikorwa byabahanga nabashoramari mumasoko Y' Imari Z' Ikoranabuhanga ndetse
nabagurisha Imari zabo Kubwinshi.
Amakuru y' Ubukungu.
Amakuru yagiye aba inkingi ya mwamba
mumyitwarire Yisoko Cyane cyane bitewe nabayavuzeho, Urugero nkumunyapolitiki
ukurirwa cyane akavuga amakuru mabi Kuri izi mari cyangwa Yerekana uko azifata
muburyo bubi Bigatuma isoko Rihindukira rikaba ryajya mubihe byo kumanuka,
amakuru ya Hafi ninkaho Perezida wa Amerika yavuzeko Abantu bakora Umurimo
Wubucukuzi bwa Bitcoin Buzwi nka Bitcoin Mining Bakwiye Rwose Gukupirwa Umuriro
Kuko Bakoresha umuriro Mwinshi Cyane. Ayo makuru atanzwe ashobora kugira rwose
impinduka Zigaragara mwisoko Ry' Imari zikorababuhanga Kuko Inyinshi nubundi
zizamuka cyangwa zikamanuka zigendeye Kuri Bitcoin Kuko ariyo nkuru kuko
Nkamafaranga yose agize isoko Ry' Imari zikorababuhanga yibumbiye Muri Bitcoin
Kuko Ifitemo 50% ryayo Mafaranga yose agize amasoko Kandi Hari imitungo (coins)
zirenga 20,000 mubwoko Butandukanye kandi Hagenda Havuka nizindi nyinshi
Zitandukanye.
Ibikorwa byabahanga nabashoramari
mumasoko.
Aha Twavuga nkigikorwa kizwi Nka Bitcoin
Halving, Bitcoin Halving nigihe kiba Rimwe Mumyaka ine aho Igihembo cyabacukuzi
ba Bitcoin kigabanywamo kabiri Wenda niba bahembwaga Bitcoin imwe nkurugero
zikaba 0.5 , ayo makuru rero akaba yatwara isoko muburyo Butandukanye nuko
Risanzwe rimeze. Uyumwaka Bitcoin Halving Yitezwe kubaho ndetse Harabura iminsi
igera Kuri 30.
Ikigero kinini cyabagurisha mwisoko.
Iyo isoko ririmo abantu benshi Barimo
Kugurisha Imitungo yabo Bishobora Rwose Gutera isoko Kujya mukerekezo Cyo
Kumanuka Mugihe Buriwese arimo Gukuramo
amafaranga yabo ariko Kikaba nigihe kiza Kubashoramari kuko Bo babinamo
Nkamahirwe Yo Guhita Bagura ibiciro Bikiri Hasi.
Disclaimer: Amasoko Y' Imitungo nkoranabuhanga
namasoko Ahindagurika Cyane Mugaciro kuburyo kuyashoramo Bisaba Ubushishozi
nubushakashatsi kumushoramari wifuza gushyiramo Imari, Inyandiko Dukora
Zigamije Kwigisha ntago arugushishikariza abantu Gushyira Imari Murayamasoko
Ubaye ushaka Inama Mubyubukungu wakwegera abahanga Babihuguriwe.
Dusangire Ijambo, Ese wowe ubona arizihe
mpamvu zindi Mubyukuri zishobora Gutera imitungo nkoranubahanga korababuhanga
Kujya mukerekezo Cyo Kumanuka , ese ubona Abashoramari bagakwiye Kwitwara Gute
Muri Ibyo Bihe, Dusangize igitekerezo cyawe Mumwanya Wahariwe Ibitekerezo By'
umusomyi (Comments Section ).
# Intogore Fintech
# Cryptocurrency Prices Updates
# Bitcoin Halving 2024
Edited and Published By DUKUNDANE Chretien.
1 Comments
Shaddad
2024-03-21 12:58:28