El salvador igiye gutangira kwigisha bitcoin mumashuri ya Leta umwaka utaha wa 2024

El salvador nkigihugu cyemeye bitcoin nkifaranga ari icyambere kwisi kigiye kuba icyambere nubundi mugutangira kwigisha bitcoin mumashuri ya Leta

Igihugu cya El salvador kubufatanye numuryango udaharanira inyungu witwa MI Prime Bitcoin bagiye kwongera isomo ryigisha bitcoin mumfasha nyigisho zamashuri ya leta guhera umwaka utaha wa 2024.

Nkuko John Dennehy umuyobozi wa MI prime bitcoin yabitangarije cointelegraph ngo kwikubitiro bazabanza bahe amahugurwa abarimu 150 bo mubigo 75 bya Leta kugira ngo bahabwe ubumenyi bwibanze kuri bitcoin

yavuze ko El salvador nkigihugu cyabaye icyambere mukwemera bitcoin kigomba no kuba icyambere mugutanga uburezi bufite ireme kandi bujyanye nigihe

El salvador ikomeje kugaragaza ko ifite ubushake bwo guteza imbere bitcoin kuko nyuma kuyemera nkifaranga yongeye gutangaza ko irigushora arenga miliyali 1 yama dollars mumushinga wa bitcoin mining hakoreshejwe ingufu zituruka  mubirunga.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment