cryptocurrencies yahinduye uburyo abantu babona kandi bakorana na system yimari muburyo busanzwe bwa gakondo(traditional financial systems)kwisi hose,U Rwanda rero nkigihugu gito mubuso ariko kinini mumuvuduko witerambere muri Easter African community ,Kiri kumuvuduko wo hejuru mukwinjira mwisi yikoranabuhanga no guhanga udushya,byumwihariko mugice kijyanye nimari n'ubukungu(digital financial system),hano tugiye kureba uko cryptocurrency ihagaze mu'Rwanda,inyungu zayo ndetse nimbogamizi ikomeza guhura nazo mu'Rwanda,ndetse turebe nuruhande Leta yu'Rwanda ihagazeho kubijyanye niri koranabuhanga rishya ryamafaranga yikoranabuhanga ya cryptocurrencies.
uko cryptocurrencies ihagaze mu'Rwanda

Rwanda nkigihugu gifite umuvuduko munini mwiterambere no mwikoranabuhanga kandi gishaka kugira ubukungu bushingiye kwikoranabuhanga buri kurwego rwo hejuru,cyerekanye ko gishishikajwe cyane na cryptocurrencies nubwo igipimo cyabazikoresha mu'Rwanda kikiri hasi ugereranyije nibindi bihugu ariko biragaragara ko umuvuduko wabakoresha cryptocurrencies mu'Rwanda uzagenda wiyongera cyane ugendeye kumuvuduko witerambere mwikoranabuhanga no guhanga udusha U Rwanda ruriho.
Bimwe mubintu bizazamure umubare wabakoresha cryptocurrencies mu'Rwanda
1.Amasoko agurirwaho cryptocurrencies cyanecyane ari local; abanyarwanda babona uburyo buboroheye bwo kugura cryptocurrencies hakoreshejwe amasoko atandukanye nka yellow card ndetse nayandi,bityo kuba wayagura cyangwa wayagurisha byoroshye bizatuma kuzamuka kwabakoresha crypto bakomeza kwiyongera
2.ibikorwa byikoranabuhanga rya blockchain;blockchain itanga amahirwe menshi yo gufasha abantu muguhanga udushya munzego zitandukanye mwikoranbuhanga ryizewe yaba mubijyanye nimari,kubika amakuru,ubuhinzi,ubucuruzi,ubuvuzi,kubarura imitungo itimukanwa.hanyuma U Rwanda nkigihugu kiriguterimbere mwikoranabuhanga kandi gishyigikiye guhanga udushya mwikoranabuhanga gikeneye iri koranabuhanga kugira ngo gikomeze kugenda kumuvuduko wohejuru mwikoranabuhanga bitewe nuko blockchain itanga ibisubizo byinshi bijyanye nikoranabuhanga.
3.abashoramari bashya;Rwanda nkigihugu gikataje mubukungu ndetse no mwikoranabuhanga nigikoemeza gutezimbere ikoranabuhanga rya blockchain bizatuma cyakira abashoramari benshi bashora imari yabo mumishinga ya blockchain na cryptocurrencies bityo ikoreshwa rya blockchain ndetse na cryptocurrencies ryiyongere
Inyungu za cryptocurrencies mu'Rwanda
1.kworoshya servise zimari;cryptocurrencies zoroshya service zijyanye nimari yaba gushora,kuzigama,ndetse no guhererekanya amafaranga muburyo bwikoranabuhanga
2.kugabanya ikiguzi kukwohereza no kwakira amafaranga;cryptocurrencies izoroshya uburyo bwo kwohereza no kwakira amafaranga kumuvuduko wo hejuru kandi kugiciro gito,Rwanda nkigihugu gifite aba diaspora benshi bashobora gukoresha crypto mukwoherereza imiryango yabo amafaranga hano mu;Rwanda kugiciro gito
3.kworoshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka;cryptocurrencies kubera umuvuduko ndetse nikiguzi gito kuri buri transaction izafasha abanyaRwanda bagura ibicuruzwa hanze yigihugu mubucuruzi bwabo
4.gukorera amafaranga;crypto ni uburyo butanga amahirwe menshi yishoramari kuburyo abanyarwanda bazazibyaza inyungu binyuze mukuzicuruza
Imbogamizi ninzitizi kuri cryptocurrencies
Nubwo cryptocurrencies zitanga icyizere ko zifite amahirwe menshi gusa hari imbogamizi ninzitizi zikigaragaramo
1.ubugenzuzi;ubugenzuzi kuri cryptocurrencies mu'Rwanda buracyigwaho nkuko Banki nkuru yu'Rwanda yabitangaje inaburira abantu kutishora muri cryptocurrencies kuko harimo lisk nyinshi zo kubura amafaranga bitewe nubujura ndetse no kuba ntamabwiriza agenga imikoreshereze yazo mu'Rwanda arashyirwaho,
2.imihindagurikire yibiciro kuburyo bukabije;cryptocurrencies ni ikoranabuhanga rikiri rishya,ibi bituma rero ibiciro byazo bihindagurika kuburyo bukabije cyane kandi butunguranye bitewe nimpamvu zitandukanye nkubugenzuzi,igitutu cyo kugura no kugurisha,amakuru ayivugwaho,ibi rero nabyo bishobora gutuma uhomba mugihe utariwamenyera uburyo ubyitwaramo
3.umutekano;cryptocurrncies kuba icururizwa kuri internet no kuba ntamabwiriza azigenga ahari bituma hagaragaramo ubujura bwinshi muburyo bugiye butandukanye kuburyo mugihe utaramenyera imikorere yazo wabura imitungo yawe
Imyitwarire yu'Rwanda kuri cryptocurrrencies
U Rwanda rushishikajwe nikoranabuhanga rya blockchain bitewe no kuba ryazana guhanga udushya muri sectors zigiye zitandukanye,ndetse ntabwo rwigeze ruhagarika byeruye ikoreshwa rya cryptocurrencies mu'Rwanda gusa ruracyakora inyigo yuburyo hashyirwaho amabwiriza agenga ikoreshwa rya crypto murwego rwo kurengera abashoramari ndetse nabandi bantu bashaka kuzikoresha,
gusa kugeza nanubu dukurikije amatangazo yagiye atangazwa na banki nkuru yigihugu(BNR) crypto ntabwo iremewerwa,BNR yatangaje ko mugihe hatarashyirwaho amabwiriza agenga cryptocurrencies mu'Rwanda umuntu uzajya mubikorwa bya crypto azirengera imbogamizi azahuriramo nazo,ndetse tugendeye kunkuru yanditwe na bitcoin.com turabona ko yanasabye amabanki yo mu'Rwanda guhagarika ibikorwa biyahuza na cryptocurrencies nko gukora transaction nibindi.
ikoreshwa rya cryptocurrencies mu'Rwanda rigenda ryiyongera bijyanye na gahunda ya leta ya cashless economy ndetse bijyanye nintego yigihugu yo kuba kimwe mubihugu biri imbere mubijyanye nubukungu bushingiye kwikoranabuhanga(digital economy),nubwo hakigaragaramo imbogamizi ariko ibyiza bya cryptocurrencies kugihugu nabagituye nibyinshi harimo nko kworoshya service zimari,kwihutisha iterambere,kuzamura ishoramari no kworoshya ubucuruzi,guhanga akazi nibindi..,ningombwa rero ko dukoresha cryptocurrencies na blockchain kugira ngo tujyane numuvuduko ndetse nicyerekezo isi irikuganamo
0 Comments