1.Bitcoin(BTC);bitcoin nka crypto yabimburiye izindi ndetse ikagira uruhare mugukwirakwira ndetse no kumenyekana kwikoranabuhanga rya blackchain ni crypto irigukoreshwa cyane nibihugu bitandukanye nka USA,Germany,UK,china,el-salvadoro mukubika imitungo yabyo nokubungabunga ihungabana ryubukungu kuko BTC ifatwa nka zahabu yo mwikoranabuhanga(digital gold),ibigo byo biyikoresha muburyo butandukanye yaba muburyo bwa ETF ndetse na kuzigura hagamijwe ishoramari ryigihe kirekire nka microstrategy,Tesla,blackrock nibindi.

2.Ethereum(ETH);ethereum nka coin yatangiriweho ikoranabuhanga rya web3 usanga ibigo byinshi biyifashisha mumishinga yabo ijyanye na web3,metaverse ndetse na NFTs,decentralize app(DApps) bimwe muri ibyo bigo turabonamo google,meta,apple,microsoft,Alchemy,coinbase,jp morgan,hanyuma ibigo byishoramari byo birukiyigura muburyo bwishoramari ryigihe kirekire cyangwa bakoresheje ETFs cyane cyane mubushinwa no muri America ibigo nka ARK investment na blackrock na china assets management,bosera capital.

3.solana(SOL);solana yazanye udushya muri blockchain two kugira transaction yihuta ndetse kugiciro gito cyane ibi byahise bituma ibigo byishoramari biyikoresha cyane yaba mukwubaka imishinga yabo yo muri blockchainbiyikoresha, nanone ibi byatumye abantu bakoreshaga blockchain ya ethereum mukwubaka NFTs ndetse na crypto nshyashya bimukira kuri blockchain ya solana bituma NFTs zubakiye kuri solana ziyongera ndetse na Coins ziyubakiyeho ziriyongera cyanecyane memecoins.

4.cardano(ADA);iyi ni crypto ubona ko ibigo bikomeye cyane bishishikariye bitewe nikoranabuhanga ryayo (blockchain ecosystem) ikoreshwa nibigo bikomeye nka ADIDAS,University of Illinois at Chicago (UIC) real estate company nka Legat Architects, nibindi bigo biyikoresha mumishinga yabyo ijyanye na web3. iyi coin kandi umushoramari robert kiyosaki akunze kugaragaza ko ashishikajwe nayo cyane

5.Ripple(XRP).iyi coin yakuruye abashoramari benshi bitewe numushinga wayo wo kworoshya kwishyurana byambukiranya imipika (crossover payments) aho ifitanye ubufatanye na bank yisi(world bank) muri uwo mushinga,ikindi nanone hari ibihugu bigiye bitandukanye bifitanye imikoranire na XRP mubijyanye no kwubaka amafaranga y ikoranabuhanga yubakiye kuri blockchain ariko agenzurwa na bank nkuru zibyo bihugu yitwa Central banks digital currencies(CBDCs)

Uko ibigo bikomeza kwinjira mwikoranabuhanga rya blockchain niko nayo igenda yongera amahirwe kubayikoresha gusa tutibagiwe ko hakirimo nibibazo byinshi kubera ko ni ikoranabuhanga rikiri rishya kuburyo kugeza ubu ari ibyo kwitonderwa.
DISCLAIMER;aya makuru agamije gufasha abantu gusobanukirwa ntabwo wayagenderaho winjira muri cryptocurrencies kuko harimo ibyago byinshi byo guhomba! Ntabwo ndi umuhanga ibi ni ibitekerezo byanjye bwite usabwe gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ugire ubumenyi buhagije.
#intogorefintech
prepared by:Jambo jean luc
1 Comments
Ndayishimiye John
2024-04-27 19:36:12