Blackrock ni company ikomeye muri america mwicungamutungo no mwishoramari kuko igenzura umutungo urenga tiliyoni 9 muma dollars ya America,iyi company rero irikugenda igaragaza ko irigushira imbaraga mwishoramari rijyanye na cryptocurrencies byumwihariko bitcoin.iyi company yatangiye kwerekana ko ishaka gushora muri bitcoin binyuze muri bitcoin ETF hanyuma nyuma biza kuvugwa ko yaba yaratangiye gutekereza uburyo yagenzura isoko ryose rya digital assets ndeste ko mukubigeraho igomba kuba iyambere mukuba yaba ariyo ifite ishoramari rinini muri crypto.
byaje kwongera kuvugwa ko rero iyi company yaba yaratangiye kugura bitcoin kubwinshi mwibanga aho ubu bivugwa ko mumezi 3 ashize yaguze bitcoin 118000 zifite agaciro ka miliyali 3 mumadollar ya America,hanyuma muri iyi minsi byaje kumenyekana ko iyi company ifite imigabane myinshi muri companies 4 zambere kwisi mugukora bitcoin mining ibi bikaba bikomeje kugaragaza ko blackrock ikomeje gahunda yayao mukuba company yambere ifite ishoramari rinini muri digital assets byumwihariko bitcoin.
zimwe muri bitcoin mining companies blackrock ifitemo imigabane harimo;
1 Riot blockchain ifite agaciro mbumbe ka miliyali 2 zamadollars,blackrock niya 2 mubanyamigabane bayo
2 Marathon digital holdings ifite agaciro ka miliyali 1.83 zamadollars,blackrock niya 2 mubanyamigabane bayo
3 cipher mining ifite agaciro ka miliyoni 740 zamadollars, blackrock niya 2 mubanyamigabane bayo
4 tera wulf ifite agaciro ka miliyoni 410 zamadollars,blackrock niya 2 mubanyamigabane.
0 Comments