Imwe munzira yo Gushyira mubikorwa ibyo
Biyemeje Yo Gukomeza Gusigasira umutekano Wabashoramari Bo muri urwo Rwego ,
Gushyira kumurongo, Gukorera mumucyo no Gukora neza kwisoko ry' Imari
nimigabane mu Rwanda. Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bwâIsoko ry' Imari n'
imigabane mu Rwanda cyatanze umurongo Ngenderwaho ugenga abacuruzi Bakorera
Ubucuruzi bwabo kuri internet bacuruza ihindagurika ry' ibiciro kumafaranga.
Ubu Bucuruzi nubucuruzi Busanzwe Bukorerwa
kuri Murandasi , Bubashisha ababukora Gucuruza imanuka nizamuka Ryigiciro Cy'
Ifaranga Bakabitsa amafaranga bakoresheje abahuza(brokers) Kurugero Rutoya Ugereranije nayari kwisoko
bari Gucururizaho ibyo Bikabafasha mukubona Inyungu cyangwa igihombo, Rero ni
amwe mumasezerano Bagirana ariko mubyukuri ashingiye kwifaranga.
Gushyirwaho kw' aya mabwiriza nigisubizo Cy' icyifuzo Cyaturutse kwisoko
ryabacuruza ihindagurika ry' igiciro cyifaranga ubwo Bucuruzi Busanzwe Buzwi
nka Forex Trading Mu Rwanda.
Abanyarwanda Benshi cyane cyane Urubyiruko
Bari bamaze igihe Bakora ubu Bucuruzi bakorana naba Brokers Bo mugihugu cyangwa
hanze Yacyo ariko batazi niba abo Ba Brokers bafite ibyangombwa byo Gukora
cyangwa ntabyo, Ibyo rero bikaba byarabashyiraga Mukaga ko Kuba batakaza
amafaranga yabo.
Capital market authority ( CMA Rwanda)
Rirahamagarira abantu Bose bifuza Gukora ubu Bucuruzi Mu Rwanda kwiyandikisha
kugira ngo bahabwe uruhushya rwo gukora ubwo Bucuruzi. Nanone Riboneyeho kubwira Ibigo Bikuru nabyo byifuza Gushora
Imari muri izo Business Ko byajya bigana abacuruzi babiherewe ububasha na
Capital market Authority ( CMA Rwanda) .
Aya mabwiriza Ari kuboneka mwigazeti Ya
Leta y' U Rwanda N°001/CMA/2024 OF 26/02/2024 And CMA website:
https://www.cma.rw/index.php?id=118
#Intogore
Fintech
#CMA
Regulations
# Capital
market 2024
Dusangire
Ijambo, Ese wowe ubona Aya mabwiriza yashyizweho na Capital market azafasha iki
Abantu basanzwe bacuruza Forex Trading? Ese nyuma yo Gushyirwaho kw' aya
mabwiriza ubona ubwitabire buziyongera kukihe kigero cyangwa buzagabanuka
Kukihe Kigero. Duhe igitekerezo cyawe Hano Hasi ahagenewe Ubutumwa bw'
Umusomyi( Comment Section). Uko wowe ubyumva cyangwa ubibona.
Edited and
Published by DUKUNDANE Chretien.
0 Comments