Bitcoin yazamutse igera kuri $28130 ivuye kuri $25930 nyuma yuko Grayscale itsinze urubanza rwayo na Us SEC

Uyu munsi bitcoin yazamutse $2200 kuko yavuye kuri $25930 ijya kuri $28130 bitewe no kuba company yishoramari muri crypto grayscale yatsinze Us SEC


Iyi company ya Grayscale yatanze ubusabe muri Us SEC kugira ngo imwe mumitungo yayo iyihinduremo bitcoin ETFs ariko Us SEC  itesha agaciro ubwo busabe ivuga ko iyi company ya grayscale yaburiye ibisubizo ibibazo SEC yayibajije bijyanye nimikorere yizo ETFs za bitcoin bashakaga gutangira,nibwo rero iyi company ya Grayscale yafashe icyemezo cyo kujyana Us SEC murukiko rwubujurire ijuririra icyo cyemezo cya SEC.

Uyumunsi rero nibwo humvikanye amakuru ko iyi company yatsinze icyo kirego cyayo yari ifitanye na Us SEC murukiko rwubujurire muri America bituma crypto zongera kugira move nyuma yicyumweru ibiciro byazo birikubyinira ahantu hamwe.

rero abahanga bateganya iki cyumweru turimo ko gishobora kurangwa no gutungurana muguhindagurika kwibiciro gukabije bitewe nubundi nibyemezo bya Us SEC kubijyanye nubusabe bwa bitcoin ETFs bushobora kwemezwa cyangwa guteshwa agaciro hakurikijwe gahunda yayo muri iki cyumweru igaragaza ko guhera ku italiki ya 01/09/2023 aribwo izatangirana no kwemeza bumwe mubusabe bwa Bitcoin ETFs ifite. 

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment