bitcoin yageze kugiciro cyayo kinini cya $72,000 mumateka kuva yamurikwa kumugaragaro muri 2009( Bitcoin surpasses it's all Time High of $72,000 )

ese mubyukuri mumboni z' abahanga bitcoin yitezwe kugera kukihe giciro? Uyumunsi mugitondo nibwo Ifaranga rya Bitcoin ryazamutse rigera kugiciro cyo Hejuru cy' $ 72,000 Ugerageje kuvunja mumanyarwanda akaba ari amafaranga asaga Miliyoni 86,431,131.88 RWF nubwambere Iri Faranga rizamutse mugaciro rikagera kuri Aya Mafaranga, ubundi ahandi Kure ryigeze Kuzamuka Hari Mumwaka wa 2021 aho Ryazamutse rikagera kumadolari $ 67,000.

Iri Faranga Rya Bitcoin rigeze kuri iki Giciro cya $72,000 ntabwo rimaze igihe kinini Ritangiye Gukoreshwa Kuko ryamuritswe Kumugaragaro Mumwaka wa 2009 Rimuritswe nitsinda Cyangwa abantu Biyise Satoshi Nakamoto, Bashyira hanze Impapuro zisobanura imikorere Yaryo igizwe nama paji Ikenda( Bitcoin white Papers) Bazimurika Kuri Website kuburyo buriwese ashobora kuzibona. Kandi kuri link usome Bitcoin white Papers

Bitcoin.org

https://bitcoin.org/bitcoinPDF

A Peer-to-Peer Electronic Cash System

 

 

Bitcoin Price chart

 

 

 

Ese Igitekerezo cyo Gukora Ifaranga rya Bitcoin cyavuyehe?

Iki nikibazo umuntu wese ashobora kwibaza mugihe arimo gushakisha amakuru ajyanye niri Faranga, Nyuma rero yihanuka ry' ubukungu muri 2008, ( World Economic crisis 2008), Ibihugu Byinshi byitanye bamwana kuwaba mubyukuri Yaba yaratumye habaho iryo Hanuka ry' ubukungu ariko bibura uwo bibazwa , kuko Amerika nkigihugu kigihangange Kandi kimaze igihe kiyoboye ubukungu bwisi bagitungaga agatoki ariko kikiregura kuvugako impamvu yateye iryo Hanuka ry' ubukungu Ari inguzanyo nyinshi zubwubatsi zatanzwe muri icyo Gihe Kandi mubyukuri ntizihite Zitanga umusaruro.

Uyu mugabo cyangwa itsinda Biyise Satoshi Nakamoto bagira igitekerezo cyo Gukora Ifaranga ritazigera rigirwaho uburenganzira numuntu numwe habe na Leta mugutanga amabwiriza arigenga.

 

 

Ese Bitcoin nubundi yatangiriye kugiciro kiri Hejuru Cyane?

Oya, Bitcoin ntago yatangiye igurwa amafaranga yatangiye muburyo abasanzwe muri Uru Ruganda Bita Gucukura( Mining) icyo gihe wakoraga mining Ugahabwa 50 BTC kuri Block imwe wacukuye nyuma Gato 2012 Nibwo Block yaje kuva Kuri BTC 50 ijya kuri 25BTC , Ariko nyuma umwe mubahanga Bakoranaga na Satoshi Nakamoto wanamufashije kubaka Bitcoin yaje Gucuruza Bitcoin 5050 kumadolari 5.5 yifashishije Paypal icyo kiba igiciro cyambere cyacurujweho BTC aho BTC imwe yabarirwaga mu $0.00009.

 

Bitcoin yagiye izamuka mugaciro uko Abashoramari nibigo byimari byarushagaho kuyisobanukirwa , Twavuga nkikigo kitwa Micro Strategy ubu kimaze kwigizaho izifite agaciro ka Miliyari icumi zamadolari arenga( $ 1 Billion US Dollars), mubashoramari kugiti Cyabo Twavuga nka Robert Kiyosaki ubitse Bitcoins zisaga 70 uyu mugabo Akenshi akaba anakunze kwereka abamukurikira ko ashyigikiye Ifaranga rya Bitcoin Kandi ko aribona nkifaranga rifite ahazaza Heza cyane , akavugako Abashoramari bareba kure bakariguze bakabika ayo bashoboye.

 

Ese abahanga Batekereza iki Kugiciro Cya Bitcoin ahazaza.

 

1. Robert Kiyosaki

Umuhanga akaba numwanditsi Robert Kiyosaki, Umwe mubagabo Bakunze kugaragaza Urukundo Afitiye Ifaranga rya Bitcoin yavuze ko bitcoin ayibona muri 500k us dollars mugihe kirimbere anagira Inama Abashoramari rwose Kuyishoramo Imari ndetse akaba arumwe mubazitunze kuko afite izigera Kuri 66 Zihwanye na $ 4,686,000 ubariye kugiciro Bitcoin igezeho ubu nonaha.

2. Cathie Wood

Cathie Wood niwe muyobozi mukuru wa Kompanyi ya  Ark Investment Yumvikanye mwitangazamakuru avugako Yizera adashidikanya ko Bitcoin izagera kuri $1,480,000 Mumwaka wa 2030.

 

3. Abashoramari batandukanye

Abahanga batandukanye mukwitegereza Bitcoin bo bemeza nezako Mumyaka ine iri imbere Bishoboka cyane ko Bitcoin yazagera kumadolari $ 524,000, Gusa bakaba Bavuga ko mwizamuka rya Bitcoin 2024 ishobora kugera kubihumbi $400,000 byamadolari.

 

 

4.Forbes magazine

Ikinyamakuru kimenyerewe mukwandika inkuru zivuga kubukire kizwi nka Forbes magazine nacyo cyatangaje uko Kibona Bitcoin ahazaza, Bo batangaje ko Babona Bitcoin izagera kugiciro cya $1,000,000 mugihe Amafaranga y'Ikoranabuhanga yaba Yemewe Gukoreshwa muri Leta zunze ubumwe Z'Amerika ndetse nibigo nkama Banki bikemerera ababigana Guhererekanya Ifaranga rya Bitcoin ikaba yazanagera kuri $5,000,000 nabyo birashoboka.

 

Disclaimer: Amafaranga y'Ikoranabuhanga Harimo na Bitcoin ni amafaranga ahindagurika Cyane mugaciro Gufata umwanzuro wo Gushoramo Bisaba gufata umwanya ugakora ubushakashatsi ugafata umwanzuro kugiti cyawe ariko nyuma yo Gusobanukirwa.

 Ubaye wifuza kugenda nabashoramari murugendo rwawe Rwa Burimunsi dufite urubuga Rwa Watsapp ( watsapp Group) Rudufasha Kusangira no Kungurana ibitekerezo Use the link Below to Join.

https://chat.whatsapp.com/Dkhl6A5HlCEI605yA2kncb

 

Dusangire Ibitekerezo, Ese wowe ubona Ahazaza Hamafaranga y'Ikoranabuhanga Hameze gute?

Ese iri Faranga rirakomeza umuvuduko mukuzamuka cyangwa Rirasubira inyuma?

Tubwire hasi Mugice Cyahariwe Ubutumwa bw'umusomyi (comment section) uko ubyumva Cyangwa se ubibona.

 

# Intogore Fintech

 

 

# Bitcoin all time high

 

# BTC updates

 

# Bull Run 2024

 

 

Edited and Published by DUKUNDANE Chretien 

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment