Iri Faranga Rya Bitcoin rigeze kuriki
Giciro cya $69,000 ntabwo rimaze igihe kinini Ritangiye Gukoreshwa Kuko
ryamuritswe Kumugaragaro Mumwaka wa 2009 Rimuritswe nitsinda Cyangwa abantu
Biyise Satoshi Nakamoto, Bashyira hanze Impapuro zisobanura imikorere Yaryo zigizwe
nama paji 9 ( Bitcoin white Papers) Bazimurika Kuri Website kuburyo buriwese
ashobora kuzibona.
Kandi kuri link usome Bitcoin white Papers
Bitcoin.org
https://bitcoin.org ⺠bitcoinPDF
A Peer-to-Peer Electronic Cash System
Ese Igitekerezo cyo Gukora Ifaranga rya
Bitcoin cyavuyehe?
Iki nikibazo umuntu wese ashobora kwibaza
mugihe arimo gushakisha amakuru ajyanye niri Faranga, Nyuma rero yihanuka ry'
ubukungu muri 2008, ( World Economic crisis 2008), Ibihugu Byinshi byitanye
bamwana kuwaba mubyukuri Yaba yaratumye habaho iryo Hanuka ry' ubukungu ariko
bibura uwo bibazwa , kuko Amerika nkigihugu kigihangange Kandi kimaze igihe
kiyoboye ubukungu bwisi bagitungaga agatoki ariko kikiregura kuvugako impamvu
yateye iryo Hanuka ry' ubukungu Ari inguzanyo nyinshi zubwubatsi zatanzwe muri
icyo Gihe Kandi mubyukuri ntizihite Zitanga umusaruro.
Uyu mugabo cyangwa itsinda Biyise Satoshi
Nakamoto bagira igitekerezo cyo Gukora Ifaranga ritazigera rigirwaho
uburenganzira numuntu numwe habe na Leta mugutanga amabwiriza arigenga.
Ese Bitcoin nubundi yatangiriye kugiciro
kiri Hejuru Cyane?
Oya, Bitcoin ntago yatangiye igurwa
amafaranga yatangiye muburyo abasanzwe muri Uru Ruganda Bita Gucukura( Mining)
icyo gihe wakoraga mining Ugahabwa 50 BTC kuri Block imwe wacukuye nyuma Gato
2012 Nibwo Block yaje kuva Kuri BTC 50 ijya kuri 25BTC , Ariko nyuma umwe
mubahanga Bakoranaga na Satoshi Nakamoto wanamufashije kubaka Bitcoin yaje
Gucuruza Bitcoin 5050 kumadolari 5.5 yifashishije Paypal icyo kiba igiciro
cyambere cyacurujweho BTC aho BTC imwe yabarirwaga mu $0.00009.
Bitcoin yagiye izamuka mugaciro uko
Abashoramari nibigo byimari byarushagaho kuyisobanukirwa , Twavuga nkikigo
kitwa MicroStrategy ubu kimaze kwigizaho izifite agaciro ka Miliyari icumi
zamadolari arenga( $ 10 Billion US Dollars), mubashoramari kugiti Cyabo Twavuga
nka Robert Kiyosaki ubitse Bitcoins zisaga 70 uyu mugabo Akenshi akaba anakunze
kwereka abamukurikira ko ashyigikiye Ifaranga rya Bitcoin Kandi ko aribona
nkifaranga rifite ahazaza Heza cyane , akavugako Abashoramari bareba kure bakwiye
kurigura bakabika ayo bashoboye.
Dusangire Ibitekerezo, Ese wowe ubona
Ahazaza Hamafaranga y'Ikoranabuhanga Hameze gute?
Ese iri Faranga rirakomeza umuvuduko
mukuzamuka cyangwa Rirasubira inyuma?
Tubwire hasi Mugice Cyahariwe Ubutumwa
bw'umusomyi (comment section) uko ubyumva Cyangwa se ubibona.
# Intogore Fintech
# Bitcoin all time high
# BTC updates
# Bull Run 2024
0 Comments