BITCOIN YAGEZE KUBIHUMBI $64,000 MUMASAHA 24 ASHIZE!IRAGARUKIRAHE?

Imutungo yo mwikoranabuhanga nimwe mumitungo ihindagurika cyane mugaciro ( Volatile) ibyo rero bikaba Bimwe mubyo Abashora Imari muriyo bayikundira kuko Bitanga amahirwe mugukorera amafaranga ariko rimwe na rimwe bigatera igihombo kubadasobanukiwe cyangwa bamwe na bamwe bagahomba kubera ubwoba.

Bitcoin n' imwe muri ayo Mafaranga y'Ikoranabuhanga ikaba Ari nayo twavuga iyahagarariye kuko ariyo Yatangiye mbere y' ayandi yose. Nyuma y'ihanuka ry' ubukungu muri 2008 ( 2008 Economic crisis) Ibihugu bikomeye byateranye amagambo byitana bamwana kuwaba yaragize uruhare mukumanuka k' ubukungu ariko ahanini Bigashinja Amerika, Amerika yo Rero ikisobanura ivuga ko icyateye iryo manuka rikabije ry' ubukungu ari uko Batanze amadeni menshi yo Kubaka amazu ( Mortgage Loans) Bityo Abashoramari benshi bagashora Imari Bubaka amazu Kandi Ikaba Ari Business idahita Yunguka Vuba ngo igarure amafaranga.

 

NIHE MUBYUKURI IGITEKEREZO CYO GUKORA BITCOIN CYAVUYE?

Nyuma yiryo Hanuka ry' ubukungu rya 2008, Umugabo cyangwa itsinda Biyise Satoshi Nakamoto Bicaye Hamwe Batekereza Gukora Ifaranga ritazigera rigirwaho Ijambo nikigo cyangwa Leta Runaka Kandi ridashobora kuzongerwa( To be printed again) nibwo Bakoze Ifaranga rero Baryita Bitcoin Bariha ingano ya Miliyoni 21,000,000( Total supply of Bitcoin of 21,0000,000) Bagena ko rizajya ryiyongera mugaciro ariko Ritiyongera mungano Yaryo Bityo Agaciro karyo kakaba kajya Hejuru Cyane.

 

IGICIRO CYAMBERE CYA BITCOIN

Mumwaka wa 2009 Nibwo bwambere Ifaranga rya Bitcoin ryagiye kwisoko, Icyo Gihe abakora Ubucukuzi bwa Bitcoin ibyo tuzi nka mining bahembwaga Bitcoin 50( 50 BTC per Block).

Umwe muba tekinisiye Bakoranaga na Satoshi Nakamoto wafashaga mukubaka Bitcoin Yacuruje Bitcoin zingana n' 5050 azicuruza Kugiciro cya $ 5.02 akoresheje PayPal Ibi Byatumye igiciro cyambere cyabayeho Cya Bitcoin kingana na 0.0009/ BTC.

 

Mumwaka wakurikiyeho wa 2010 Bitcoin nabwo ntago Yigeze igera kwidolari Byibura rimwe, Kuko igiciro kinini yagezeho muri uwo mwaka cyari $0.39.

Muri uwo mwaka wa 2010 Hari Inkuru yamamaye Y'umugabo witwa Dimmon waguze Pizza Ebyiri Kuri Bitcoin 10,000 BTC Kuberako mubyukuri Yarebaga Future ya Bitcoin akabona Ntayo.

Muri 2011 Ikigo kitwa Electronic Frontier Foundation kitegamiye Kuri Leta( EFF Non-profit organization)Cyatangiye kwakira Bitcoin Nkimpano kubifuza Gufasha abagenerwabikorwa bikigo Cyabo, Nibwo Icyo Gihe Tariki 9 Gashyantare 2011 Bitcoin Yageze Bwambere kuri $1 Hagati Mumwaka Ihita igera kuri $10.

 

BTC PRICE CHART 2011

 

 

 

Mumwaka wa 2012 Bitcoin Yageze kumadolari $13, icyo Gihe igihembo cya Block imwe Kumucukuzi Kiva kuri BTC 50 Kujya kuri 25.

 

BTC price chart 2012

 

Muri 2013 Mukwezi kwa Kane Bitcoin Bwambere Yageze Kumadolari $250, Gusa Byaje kurangira Mumpera Zuwo mwaka Bitcoin ikabakabye mumadolari $1,100.

 

 

BTC price chart 2013

 

Mumyaka ibiri yakurikiyeho ubwo Hari 2015 , Nibwo bwanyuma umuntu ashobora kuba yaraguze Bitcoin kugiciro cya $150 Kuko kuva icyo Gihe ntago yigeze Yongera Gusubira Kugiciro Gito nkicyongicyo.

BTC price chart 2015

 

Umwaka wa 2017 wabaye umwaka wamateka meza Kuri Bitcoin Kuko yaje kuzamuka igera Hafi kubihumbi $20,000 Byari Igitangaza kubantu Bari basanzwe Batemera Bitcoin, Mukwezi kwa 12,2017 nibwo Muri Chicago Hatangiye ikigo Gicuruza Futures( Futures trading opened at Chicago Board options)

BTC price chart 2017

 

 

Umwaka wa 2018 Wabaye umwaka wamateka mabi Kuri Bitcoin ndetse na crypto currency industry muri Rusange, Kuko Bitcoin yataye agaciro Hafi 73% ,Google, Twitter na Facebook Byose byakuyeho amatangazo yamamaza Bitcoin Burundu Bitcoin yaje Gusoza uwo mwaka Igeze Kumadolari $3,693.

Gusa Kubashoramari Cyari Igihe kiza cyo Kugura kuko isoko Ryari riri Hasi cyane , Mukwezi kwa 12 Tariki 15 Bitcoin Yageze kumadolari $ 3,122.

 

BTC price chart 2018.

 

2019 wongeye kuba umwaka mwiza kuri Bitcoin Kuko yatangiriye kugiciro cy' amadolari $4,000 Hagati Mumwaka iza Kugera Kuri $13,880. Bitcoin kuva kugiciro Cya $3500 ikagera Kuri $13,500 Byemeje Abashoramari ko Bitcoin igihari Rwose itapfuye.

2019 Wabaye umwaka waciye inzira kwifaranga rya Bitcoin Mumyaka yari igiye Gukurikiraho.

 

 

BTC price chart 2019.

 

 

Bitcoin yasubiye inyumaho $ 7,000 muntangiriro za 2020 Kubera icyorezo cya Covid 19 yongeye Kumanukaho $ 3,850 mbere Yuko Yikuba kabiri mugaciro mubyumweru Bitandatu byari Bigiye Gukurikiraho.

 

$ 10,000 Mumpera zukwezi kwa 7

 

$ 12,000 Muntangiriro zukwezi kwa 9

Mumpera Zuwo mwaka Bitcoin yiyongereyeho 185% isoza uwo mwaka iri Kumadolari $29,000.

BTC price chart 2020



Icyo Gihe bwambere Ikigo # Microstrategy Cyaguze Bitcoin Zihwanye na Miliyoni imwe yamadolari Kugiciro cya $15,964 kuri Bitcoin imwe.

 BTC Price chart 2021

 

 

Urugendo rwa Bitcoin rwakomeje Kuba urwo Kumanuka no Kuzamuka Ari Nako Abashoramari Bakomeza kubyaza umusaruro ayo mahiwe Yose yagiye aboneka Mwisoko Rya Bitcoin na nuruganda Rwa Cryptocurrencies Muri Rusange.

 

Ubwo Twandikaga iyi nkuru Bitcoin yari ifite igiciro cya $ 62,780 ugereranije mumanyarwanda ninka Miliyoni 79,000,000 Frw.

Gusa mumasaha 24 ashize Bitcoin yabashije Kugera kumadolari $64,000.

 

Bitcoin price chart in 24 Hours.

 

Fungura account kuri kucoin utangire ucuruze bitcoin ETFs muburyo bwizewe

DUSANGIRE IBITEKEREZO: Nkumushoramari wowe ubona Bitcoin irakomeza kuzamuka cyangwa irasubira Hasi, Ese wowe iyo witegereje Bitcoin ubona ahazaza Hayo Hameze Hate, nawe uyibona nkumutungo ushobora Guhindura ubuzima bwabawutunze?

Tubwire uko ubyumva mumwanya Wahariwe ibitekerezo ( Comment Section)

 kanda hano winjire muri group yacu dukomeze kwungurana ibitekerezo kuri cryptocurrencies

 

# IntogoreFintech

 

 

# BullRun2024

 

 

# BitcoinNews

 

 

Edited and Published By DUKUNDANE Chretien 

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment