Bitcoin ishobora kugera muri $300,000 muri 2025 Us SEC niyemeza ETF zayo

hano hari ibihamya tugiye kureba umuntu yashingiraho avuga ko bitcoin izagera muri 300k koko muri uriya mwaka wa 2025 bitewe no kuba Us SEC izaba yemeje ETF za bitcoin

Ubundi muri iyi minsi harikumvikana ibigo byinshi birigutanga ubusabe bwabyo bwo gutangiza  bitcoin ETFs yaba iburayi cyangwa muri America ariko muri byose ikigo gifite imbaraga kuburyo ETFs zacyo zishobora kugira impinduka nini kuri bitcoin ni blackrock,reka turebe impamvu umuntu ashobora gushingiraho avuga ko bitcoin ishobora kugera kuri 300k muri 2025.

1.ikintu cyambere ugomba kumenya nuko bitcoin ETFs za Blackrock zifite amahirwe angana na 98% yo kuba zakwemezwa kandi nizo zifite imbaraga nyinshi zo kuzamura igiciro cya bitcoin kuruta izindi

2.Blackrock ifitiwe icyizere na leta ya America mubyimari nubukungu nkikigo kinini mwishoramari kwisi hose dushingiye ko mwihungabana ryubukungu ryo muri 2008 Federal reserve na Leta ya America byasabye Blackrock kubashakira igisubizo cyabafasha guhangana nihungabana ryubukungu ryari ririho icyo gihe,ibi bishobora gutuma bitcoin nayo yigarurira icyizere nabashoramari benshi kwisi binyuze muri bitcoin ETFs za Blackrock bityo ikagira demand nini maze ikazamuka mugaciro bikabije.

3.Umuyobozi wa blackrock yagaragaje amarangamutima afitiye bitcoin ubwo yemezaga ko bitcoin ari zahabu yo mwikoranubahanga ndetse ko muri bitcoin ari ahantu heza ho gushora imari,ibi bigaragaza ko ashishikariza abashoramari bakomeye gushora imari muri bitcoin ndeste nindi mishinga ijyanye nayo.rero ibi nabyo nibigaragaza ko bitcoin igiye kugira demand nini.

4.blackrock yamaze gushiraho bitcoin ETFs zihariye kubigo byishoramari ibi bigiye gutuma ibigo binini biza gushora amafaranga menshi muri bitcoin

5.Nubwo turikwibanda kuri bitcoin ETFs za blackrock bitewe nimpamvu twavuze harugura ariko hari nizindi bitcoin ETFs nyinshi zatangiye gukora iburayi ndetse na canada ndetse nizitegereje kwemezwa zibindi bigo bikomeye cyane mwishoramari harimo Vanguard,Fidelity,ndetse na ARK investment zose zitegerejwe kwemezwa nababishinzwe.


Dushingiye kuri fundamental analysis murabona ko bitcoin byibuze muri iyi myaka 2 iri 2024-2025 bitcoin ifite demand nini yibigo bitandukanye binini mwishoramari kwisi hose kandi nkuko mubyibuka abashoramari bariyongera kandi bafite amafaranga menshi ariko umubare wa bitcoin wo uracyari wawundi ni miliyoni 21 ibi rero bivuze ko bitcoin kuba umubare wayo utiyongera kandi abayikeneye biteguye gushoramo amafaranga menshi nibyo natwe dushingiraho tubona ko bitcoin mumyaka 2 irimbere izaba igeze kuri 300k.

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment