bitcoin halving, kuberiki bitcoin halving aringenzi mukuzamura agaciro ka bitcoin.

Kimwe mubikorwa bikomeye mubijyanye na bitcoin Harimo icyo twita bitcoin Halving, Bitcoin Halving nikimwe mubikorwa bikomeza guha agaciro bitcoin nkububiko bw’umutungo muri iyi myaka y’iterambere ry’ikoranabuhanga mumitungo idafatika.

Kimwe mubikorwa bikomeye mubijyanye na bitcoin Harimo icyo twita bitcoin Halving, Bitcoin Halving nikimwe mubikorwa bikomeza guha agaciro bitcoin nkububiko bw’umutungo  muri iyi myaka y’iterambere ry’ikoranabuhanga mumitungo idafatika.

 

Bitcoin Halvin ya kane yabaye mumezi make ashize , Bitcoin halving ifatwa nkabimwe mubikorwa by’ingenzi  bifasha bitcoin gukomeza guhangwa amaso kandi bigakomeza kuyigira umwe mumitungo ikenewe cyane kwisoko.

Bitcoin halving ya kane yagabanyije igihembo abacukuzi ba Bitcoin bahembwaga biva kugihembo cya bitcoin 6.5 BTC kigezwa kuri 3.15 BTC kuri buri tafari ryacukuwe(mined block).Burigihe uko habayeho bitcoin halving igihembo cyabacukuzi kigabanukamo kabiri.

 

Bitcoin halving nigikorwa cy’ingenzi kwiterambere rya Bitcoin ndetse nagaciro kayo.

KARIM CHALIB Umuyobozi mukuru  w’ikigo kitwa crypto platiform yaragize ati “

Gukomeza kuboneka gake k’umutungo kw’isoko nibyo bikomeza kugira uwo mutungo uwagaciro,binyuze muri gahunda iriho mugihe hakorwaga ifaranga rya bitcoin, byari bipanze ko izajya igenda igabanuka nkuko hari hakozwe miliyoni 21 zikagenda zigabanuka gake gake uko bitcoin izajya igenda yiyongera mugaciro binyuze muri bino bikorwa bya Bitcoin Halving.

 

Bitcoin halving nibimwe mubikorwa byubakanywe ubuhanga bukomeye cyane , kikaba arigikorwa kiba nyuma yuko hacukuwe Btcoin zigeze kubihumbi 210,000 Bikaba nyuma y’imyaka ine.

Ikigo Bitcoin network cyatanze ubuhamya kivugako bitcoin halving yambere yabaye mumwaka wa 2012, aho Igihembo cy’abacukuzi cyavuye kuri Bitcoin 50 kikagera kuri bitcoin 25 kuri block yose yacukuwe. Bitcoin Halving ebyiri ziheruka  imwe yabaye muri 2016 indi iba muri 2020 bikaba byaratumye Bitcoin halving yuyu mwaka igeza igihembo cy’ umucukuzi kigera kuri 3.25 BTC.

Iki gikorwa gikomeye cya Bitcoin Halving Gitandukanye nububiko gakondo busanzwe bwifashishwa mukubika imitungo.

 

Ugendeye kumagambo ya Chaib ,Waganirije ikinyamakuru cya CoinTelegraph

“ubu buryo bwo kongerera Bitcoin agaciro nimwe munkingi za mwamba mukurushaho gushyira itandukaniro hagati ya bitcoin nk’umutungo mushya ndetse nindi mitungo isanzwe ya gakondo nka zahabu.

ESE BITCOIN YABA ARIYO IGIYE KUBA ZAHABU Y’IBINYEJANA BIKURIKIRA?

Umwe mubashinze ikigo Syntropy aganira nikinyamakuru Coin Telegraph

“Yagize ati Zahabu yabaye  ububiko bwambere  bw’agaciro k’umutungo ndetse inaba ububiko bw’Agaciro , Kuberako bigoye cyane kongera ubwinshi bwayo.

 

Bitcoin yatakaje agaciro kukigero cya 122% mugihe zahabu yatakaje agaciro kukigero cya 19%.

Muri uyu mwaka wa 2024 mugihe cyo kuzamuka Bitcoin mukuzamuka yazamutseho 51% nimugihe Zahabu yazamutseho 15% byonyine kwijana.

 

UBURYO BITCOIN HALVING Y’UMWAKA WA 2024 ITANDUKANYE NA BITCOIN HALVING ZABANJE

Uhereye kuri Bitcoin halving y’ubushize abantu bakoresha crypto currencies biyongereye Kukigero cya 400% udashyizemo abazanywe na  Spot Bitcoin ETF.

Uretse kuba Bitcoin ariyo crypto currency nini kwisi ugendeye kumutungo mbumbe uyigize( market capitalization) ikaba ari nayo crypto ikuriye izindi kuko ariyo crypto yaje mbere yazo ikigaragara nuko ariyo ikoreshwa nabantu bakeya muruhando rwa crypto currencies zose.

Ugendeye kumibare , Urubuga rwa Technopedia  rwatangaje ko abatunze bitcoin ari 2.7% kugeza nonaha uyu mwaka turimo abo bakaba ari abakabakaba miliyoni 219, bakaba bariyongereye kukigero cya 208% bavuye kumubare wabari batunze Bitcoin mumwaka wa 2019 basagaga miliyoni 71.

 

Akandi  gashya tutarenza amaso muri Bitcoin Halving y’uyu mwaka wa 2024, ni Bitcoin Halving ibayeho nyuma yo kwemererwa gucuruzwa kwa Spot Bitcoin ETFS muri Amerika ibintu byari bimaze igihe bisabwa naza kompanyi nyinshi cyane ariko byaragoranye gushyirwa mubikorwa.

 

DUSANGIRE IJAMBO: Ese wowe ubona bitcoin halving ya 2024 isobanuye iki muri rusange kumasoko  ya crypto currencies, ese haricyo igiye guhindura? Duhurire ahagenewe ubutumwa bw’umusomyi utubwire uko ubyumva.

 

INTOGORE FINTECH

 

BITCOIN HALVING 2024

 

 

CRYPTO BULLRUN 2024

EDITED AND PUBLISHED BY DUKUNDANE CHRETIEN

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment