Amateka ya Cryptocurrency mu Rwanda

Kuva muri 2018 Cryptocurrency yafatwaga Nkitemewe mu Rwanda Kuko Banki nkuru Yigihugu yasohoye itangazo iburira abantu ko Imitungo yo mwikoranabuhanga Ari Imitungo ihindagurika Mugaciro cyane Bityo rero ko Gushoramo Imari Ari ibintu mubyukuri Bisaba kwitonderwa Cyane, Niyo mpamvu Buriwese agomba kubikora Kugiti cye ntawundi Yishingikirijeho Kugirango ejo Abaye ahombye atagira uwo Yitakana.

Ibyo rero Byaherezaga U Rwanda amanota 0.9/10 mugushyigikira Imitungo nkoranabuhanga( Crypto currencies), Kikaba Kumwanya wa 238/249. Mubihugu Biteza imbere Imitungo nkoranabuhanga.

 

Muri 2019, Banki nkuru y' U Rwanda Yatangiye inyigo yo Gukora Ifaranga ryayo  ry'Ikoranabuhanga Rizwi nka CBDC( Central Bank Digital Currency).

Mubushakashatsi bwakozwe na Banki nkuru y' igihugu kubantu 45 Bwerekanye ko 70% muribo Berekanaga ko Bashyigikiye Ko amafaranga y'Ikoranabuhanga yahabwa umwanya mubukungu bw' igihugu agafasha mukubuteza imbere.

 

Uko Crypto currencies zafatwaga Mu Rwanda.

Nyuma Yuko Abantu babonye umuburo wa BNR, Batangiye Gufata cryptocurrencies nk’ibintu bishobora kuba byabashyira mukaga Ariko BNR ntago yigeze Ibuza abantu Gukoresha Cryptocurrencies ahubwo yababuriye kuzikoresha Ariko bakaba bakirengera ingaruka Bahuriramo nazo Nyuma, Abakoraga Ubucuruzi bwa Cryptocurrencies babaye nkaho babikora Mubwihisho kuko Bitari byemewe kuba umuntu yabishishikariza abandi kuba babikora.

 

Imibare yabakora Ubucuruzi bwa Crypto currencies

 

Nubwo Gutangira Urugendo rw' Ubucuruzi bwa CryptoCurrencies byasaga naho Byasabaga Kwiyemeza Gukomeye , Ariko ntago byaciye intege abari bafite umugambi Wo kubikora, Hari abagiye Bafata umwanzuro kugiti Cyabo Wo Gukora ubwo Bucuruzi

Kugeza Kurubu Imibare yabakora Ubucuruzi bwa Cryptocurrencies igeze Kubantu basaga 293,900 Byabakora Ubucuruzi bwa Crypto currencies Burimunsi .

Uyumubare wabakora Ubucuruzi bwa Crypto currencies witezwe ko uzakomeza Kwiyongera Mumyaka mike iri imbere.

Abinjira muruganda rw' Ubucuruzi bwa Crypto currencies Baziyongeraho 1.52% muri 2028 ariko Byitezwe ko Bashobora kugera kuri 1.89%.

 

Agaciro Kisoko rya Cryptocurrency mu Rwanda Kurubu.( Crypto Market Volume in Rwanda)

 

Abakora Ubucuruzi bwa Crypto currencies mu Rwanda nubwo Bigaragara ko Ari umubare utari munini ariko Bigaragara ko Bakoresha imbaraga zabo Kugirango isoko Rya Cryptocurrencies mu Rwanda ribashe Kuzamuka Kuko agaciro K' Isoko rya Cryptocurrencies Mu Rwanda Kurubu rigeze kugaciro k'amadolari y' Amerika US $ 659,900.

Kugeza ubu igihugu cyu'Rwanda gikomeje gutanga icyizere mukuzamura iterambere ryikoranabuhanga no guhanga udushya,ibi rero bikaba nubundi bizatuma ikoranabuhanga rya blockchain rikoreshwa mugihugu kugira ngo abaturage bacyo babyaze umusaruro amahirwe agaragara muri iri koranabuhanga,ibi rero bizatuma icyizere no kubakoresha cryptocurrencies mu'Rwanda cyiyongera bityo bakomeze kwiyongera.

Ikindi iyo urebye  uko ibihugu biteye imbere birikugerageza guha umurongo ikoreshwa rya cryptocurrencies kubaturage babyo, nu'Rwanda nkigihugu gikataje mwiterambere kirigukora inyigo igamije guha umurongo ikoreshwa rya cryptocurrencies kubwinyungu za banyarwanda  bakoresha cryptocurrencies

 

Wowe ubona Gute iterambere ry' Ubucuruzi bw' amafaranga y'Ikoranabuhanga mu Rwanda,Ese wowe ubona Umubare wabakoresha irisoko ry' ubu Bucuruzi Baziyongera kuruhe Rwego, Ese ubona ubu Bucuruzi mubyukuri Buzafasha Muguteza imbere Igisata Cy' ubukungu mu Rwanda?

Dusangize igitekerezo cyawe mumwanya Wahariwe igitekerezo Cy' umusomyi ( Comment Section)

 Injira muri group yacu ya whatsapp tuganire kuri digital assets

 

#Intogore Fintech

 

#Crypto Currencies in Rwanda

 

 

Edited and Published By DUKUNDANE Chretien

 

Source: -Free/ Law

                -www.statista.com

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
0 Comments
Leave a Comment