Amasoko acururizwaho cryptocurrencies mu Rwanda

Abacuruza cryptocurrencies mu Rwanda bagenda biyongera ndetse nabakomeza kugerageza kuzishakaho amakuru nabo bakomeje kwiyongera bitewe nimpamvu zigiye zitandukanye nko gukunda ikoranabuhanga,gufatirana amahirwe arimo hakirikare,gushaka gukorera amafaranga muburyo bwihuse kandi bworoshye, gukunda cryptocurrencies ndetse n’ikoranabuhanga rya blockchain,nibindi bigiye bitandukanye.

Muri ukwo kugura cryptocurrencies rero hari amasoko ahitwamo kugira ngo afashe abanyarwanda kugura crypto.guhitamo amasoko ya crypto (crypto exchange)umuntu arakoresha agura cyangwa acuruza crypto,ayahitamo agendeye kubintu bigiye bitandukanye harimo,ingano cyangwa ubwoko bwa za cryptocurrencies isoko ricuruza,ikiguzi kuri services zabo(charges&fees),umutekano wiryo soko,uburyo ryoroshye kurikoresha,products& services isoko rifite andi masoko adafite,uburyo gushyiraho amafaranga no kuyavanaho byoroshye.


Reka turebe amasoko abanyarwanda bahisemo gukoresha bitewe nimpamvu zitandukanye harimo izo twabonye hariguru.


1.Binance: iri ni isoko rikoreshwa cyane nabenshi mu Rwanda kubera service rifite harimo nko kuba kubikura cyangwa gushyiraho amafaranga byoroshye hakoreshejwe peer to peer ndetse no kuba amafaranga akatwa kuri service ari make ugereranije nayandi masoko.ikindi gituma abanyarwanda benshi bakoresha binance ni ukuba nyiraryo Changpeng Zhao afite ibigo byinshi bijyanye na cryptocurrencies,ibi bikaba bituma abakoresha binance bayifata nkisoko ryambere kwisi ryizewe muri cryptocurrencies.

kanda kuri iyi foto winjire muri binance


2.coinbase: iri ni isoko rikorera muri America,abanyarwanda barikoresha  kubera ko ritanga uburyo bwiza bwo kubitsa ndeste no kubikura,ikindi gituma abanyarwanda barikoresha nuko CEO waryo Brian Armstrong yakunze kumvikana cyane mubiganiro na Us securities and exchange commission baganira kuri crypto regulation,ibi rero bituma abashoramari byumwihariko banini bizera coinbase nkisoko ritabateza ibibazo bitewe na regulation kuko iri soko ryita cyane kubisabwa namabwiriza ya Leta ya America, Us financial regulation requirements.

coinbase


3.kucoin:iri ni isoko rimenyerewe cyane mumasoko agurishirizwaho cryptocurrencies,naryo abanyarwanda barikoresha bitewe na service yaryo byumwihariko kuri product yabo ya leveraged token cyangwa crypto ETFs aho umuntu ashobora kwungukira muri move ya crypto runaka ariko bitamusabye ko atunga iyo crypto keretse gusa kugura iyo leveraged token,ikindi iri soko ritanga service nziza kuri futures na spot trading cyanecyane kubijyanye na fees 

kanda hano ujye kuri kucoin


4 OKX: iri soko naryo abanyarwanda barikoresha kubera ko ryoroshye kurishyiraho amafaranga ndeste no kuyavanaho binyuze kuri peer to peer,ikindi gucururizwaho crypto futures biroroha cyane ibi rero bituma abanyarwanda bakoresha iri soko.

OKX

5.bybit:iri soko nubwo naryo ritanga service zose andi masoko atanga gusa byakarusho rizwi kuri service nziza kubijyanye na futures trading aho umuntu uri gucuruza crypto yunguka mugihe crypto imanuka mugaciro cyangwa izamuka mugaciro,ikindi rizwiho cyane kuruta ayandi ni uburyo itanga bwa copy trading aho ushobora kuba wakwungukira kuri trade abahanga muri trading  barigukora kubera ko urigukora copy trades zabo.

kanda hano ujye kuri bybit

6.yellow card:iri ni isoko ryo muri Africa ricuruza cryptocurrencies mubihugu bitandukanye bya africa,iri soko abanyarwanda barikoresha bitewe na service nziza batanga cyane cyane kuba washobora kubitsa cyangwa kubikuza ako kanya kuri mobilemoney yawe bitagoranye,ibi bituma abantu benshi bisanga muri service zayo.

Yellow card


7.gate.oi:iri ni isoko rikoreshwa nabanyarwanda kubera uburyo bwo gukora spot trading kuri crypto zikiri ntoya iri soko ritanga.kuri iri soko biroroshye kuhagurira crypto iyariyo yose bitewe nuko iba ifite crypto nyinshi andi masoko adafite,cyane cyane crypto zikiri nshyashya cyangwa se ziki ntoya.

gate.oi


8.Mexc:iri soko ntabwo ari rinini cyane ugereranije nayandi twavuze haruguru gusa abanyarwanda bararikunda bitewe nuko itanga service ya futures trading kuri crypto zikiri nshashya! Ibi rero bigatuma abantu bakunda gukora futures kuri ziriya coins zitarubaka izina bayikoresha cyane.ikindi naryo ritanga service ya spot trading kuri crypto zikivuka ndetse nizindi zikiri ntoya nabyo bituma abantu bayikunda.injira muri mexc utangire ucuruze crypto mbere yuko ziba listed kuri big axchange.



Nkuko mubibonye nuko abantu bakunda amasoko ya crypto (exchange) bitewe nimpamvu zitandukanye niyo mpamvu nawe mbere yo guhitamo aho ushira amafaranga yawe muri aya masoko ya crypto ugomba kubanza wakora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ugabanye lisk kumitungo yawe,cyane cyane ugomba kureba niba uramutse ushyizeho amafaranga bitakugora kuyavanaho.




Published by:Jambo jean luc 

Recommended Video

FINTECH NI IKI!
1 Comments
Nshimiyimana peter
2024-01-20 17:57:06
Ndagukundacyane jambo
Leave a Comment