Abatanga serivisi zijyanye nimitungo
baratangira kwemererwa kwandika Berekana izo securities zabo zishingiye Kuri
Bitcoin na Ethereum nkamafaranga Ku isoko ry' Imari nimigabane ry' Ubwami bw'
Ubwongereza Guhera Mukwezi Kwa Kane.
Abagenzuzi b' Imari mubwami bw' Ubwongereza
bazemerera Securities zishingiye Kuri Bitcoin kwongerwa Kwisoko ry' Imari
nimigabane no Kworohereza Abashoramari kuba bashora muri izo securities Aho baba hahereye Kwisi
Hose.
Abatanga serivisi z'ubukungu bemerewe
Gutangira kwandika basaba Gushyirirwaho Securities zabo Zifatiye kuri Bitcoin
na Ethereum ku isoko Ry' Imari nimigabane ry' Ubwami bw' Ubwongereza nazo
zikaba zatangira Gucuruzwa Byibura Guhera mukwa Kane.
Ayamakuru Yafashije mukuzamuka kwa Bitcoin
na Ethereum Hejuru Cyane , Bitcoin ifatwa nka Crypto yambere kwisi kubera
urwego Imaze kugeraho rwo kuba Yageze Kugiciro cyambere cyayo Mumateka cya
$73,000 Mugihe na Ethereum nayo Yageze Kumadolari $ 4,000 Kunshuro ya Mbere
Kuva Muri 2021.
Ubwami Bw' Ubwongereza bwahindutse rimwe
mumasoko akomeye cyane mubucuruzi bw' Imitungo Ishingiye kuri Crypto( Crypto
Related Securities) Kurundi ruhande ariko igihugu Kikaba Ari nicyambere
muguteza imbere Ibijyanye nimitungo Yo mwikoranabuhanga ndetse namasoko Yayo.
Muri 2021 urwego ngenzuzi rw' Imari (FCA )
Rwari rwakuye Imitungo yerekeranye na crypto Kumasoko asanzwe acuruza ibijyanye
n' Imari bavuga ko zititabirwa na Bose, ibyo ntago byishimiwe nabasanzwe Mubucuruzi bwa Cryptocurrencies na
Bitcoin Bavuga ko ubwami bw' Ubwongereza Budashobora Kuba igicumbi Cy' ubukungu
Bugezweho mubyukuri mugihe Abashoramari bato badahabwa inzira kugirango bagere
kwifaranga rikomeye nka Bitcoin.
"Bitcoin Imaze kwandika izina
nkumutungo mubyukuri ushingiye kuri Crypto Kandi Ukaba utoroheye Buriwese kuba
yawugura Hiyongereyemo na Leta Y' ubwongereza nabo bakibaza ukuntu baba
Igicumbi Cya Crypto niba Hadahabwa umwanya abashaka Kugura iri Faranga",
ibi Byavuzwe na Tim Lowe Akaba Ari
umujyanama Mubyubukungu mumujyi wa London Mugihugu Cy' Ubwongereza.
Abagenzuzi b' Imari muyandi masoko Makuru
Bakomeje Kwiyongera No Gushira amanga bemerera Abashoramari Gushora Imari Yabo
Imitungo Ishingiye kuri Crypto Mugihe izo Securities mubyukuri zaba Zemewe.
Disclaimer: Bitcoin , Ethereum nizindi
Crypto Currencies nimitungo ihindagurika Mugaciro Gufata umwanzuro wo Kuyitunga
Bisaba Gukora ubugenzuzi Nubushakashatsi Kugiti Cyawe Cyangwa Kugisha Inama
Kubajyanama b' ubukungu babihuguriwe.
Ese Wowe Mumboni zawe Ugereranyije naho
Ifaranga rya Bitcoin ryahereye naho Rigeze Ubu rizamuka wateganya ko
Rizagarukirahe cyangwa ubona rizasubira Hasi, Dusangire Ibitekerezo mumwanya
Wahariwe Igitekerezo Cy' umusomyi ( Comment Section).
#Intogore Fintech
# Crypto Bull Run 2024
# Crypto Updates
Edited and Published by DUKUNDANE
Chretien.
0 Comments